Dore amabanga 7 yatuma ukundwa kurushaho

  • admin
  • 05/01/2016
  • Hashize 8 years

wishimiye. Gukundwa byo usanga kuri bamwe biba ingorabahizi mu gihe hari abandi wakeka ko bagira inzaratsi baha buri wese bahuye nawe. Dr Catherine Solano aratwereka inzira zirindwi wanyuramo ugakundwa nawe bikakunyura nk’uko tubikesha urubuga rwa e-sante.com.

1. Menya kwigomwa igihe cyawe ugihe uwo ukunda

Burya n’ubwo umunyarwanda yavuze ko ifuni ibagara ubucuti ari akarenge, ntiwasura umuntu udafitiye igihe. Mu gihe uwo witwa ko ukunda utamufitiye igihe bizamugora kugukunda. Igihe utaye kubera uwo ukunda burya ni igishoro kinini uba ushoye muri urwo rukundo rwawe nawe.


2. Haranira kubwira uwo ukunda ibyiza umubonaho uko ubimubonyeho

Benshi biragora cyane kumva impamvu abahanzi n’abasizi bakunda gukundwa cyane. Ibanga nta rindi ni uko baba babasha kuvuga ibyiza babonye ku muntu, byaba ngombwa bagakabya kugirango yishime. Nubona icyiza kuwo ukunda yaba imyambaro, inseko, ingendo, uko yagutekeye n’ibindi ntugatinde kumubimubwira. Kubibika ku mutima kandi wabishimye ntacyo bimaze dore ko niyo ubivuze bishimisha uwo ubibwiye

3. Gerageza kumva ko uri uw’agaciro

Igihe cyose wisuzugura wumva ko ntacyo uricyo kandi ko ntawagutaho igihe n’abandi niko bazagufata. Niwumva agaciro kawe bizatuma utoza n’abandi kumva ko uri uwagaciro bityo iteka bajye bihutira kugusanga no kukuba hafi.

4. Gerageza kuba umuntu ucyeye ku mutima, useka kandi usetsa

Usibye burya n’uwo ukunda, n’undi muntu wese mudafitanye urukundo azagukunda niba akugera iruhande ukamuruhura umusetsa. Niba uko umuntu akwegereye asanga uri mu maganya, azakugendera kure kuko iteka azirinda ko ayo maganya yawe wayamwanduza cyangwa akaba yanagutazirira ko uri umunyamushiha kandi wenda urengana. Ihingemo inseko byibura niba gusetsa abandi bitakoroheye.

5. Iga gusaba uwo ukunda

Iyi ngingo ni ingenzi cyane mu buzima bw’ushaka gukundwa. Kugaragaza cyane ko ntacyo ukeneye ku bandi usanga nabo bagerageza kukwima byose bityo umuntu ubona ko utamukeneye ntibizatinda kukujya kure ngo yisangire umukeneye. Aha ni ukubikorana ubwitonzi kuko hari ubwo wabyitwaramo nabi ugahinduka nk’umusabirizi ukabyangirwa ariko nanone tukamenya ko gusaba ari ingenzi bishobora gutuma udakundwa.

6. Fata igihe utege amatwi uwo ukunda

Usanga akenshi kuvuga aribyo byoroshye cyane bityo kuba waha undi agaciro ukanamutega amatwi usanga bigora abatari bakeya. Kumenya ko uwo ukunda agomba kukubwira mpaka yimaze agahinda ni ingenzi. Harangira kumutega amatwi cyane kurusha uko wakwifuza ko we ayagutega bizatuma agukunda cyane

7. Wimucira urubanza

Iteka ryose mu gihe utazi impamvu imutera kumera uko ameze wenda wowe utishimira, wihuzagurika umucira urubanza. Kumucira urubanza uzasanga akenshi ushobora kwibeshya no kumutekerereza ibitaribyo bityo bikaba byatuma urukundo yari agufitiye rwagabanuka.

Yanditswe na Sarongo Richard Muhabura.rw

  • admin
  • 05/01/2016
  • Hashize 8 years