Donald Trump yageze mu bwongereza nyuma gato yoguterana amagambo na Maya w’umujyi wa London[AMAFOTO]

  • admin
  • 03/06/2019
  • Hashize 5 years

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yageze mu Bwongereza mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, mu rugendo rw’akazi rw’iminsi itatu.Gusa hateguwe imyigaragambyo mu mijyi ikomeye y’abatamwifuza muri iki gihugu.

Indege ya Perezida w’Amerika ya Air Force One yageze ku kibuga cy’indege cya Stansted, hafi y’umurwa mukuru London, mbere gato ya saa tatu ku isaha yo mu Bwongereza.Trump arahura n’abo mu muryango w’ubwami bw’Ubwongereza.

Ndetse biteganyijwe ko azaganira ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere ndetse no kuri kompanyi y’ikoranabuhanga y’Ubushinwa ya Huawei, mu biganiro na Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza ucyuye igihe, Theresa May.

Uruzinduko Perezida Trump aheruka kugirira mu Bwongereza mu kwezi kwa karindwi k’umwaka ushize, ntabwo rwari urw’akazi.

Hateganyijwe imyigarambyo y’abadashyigikiye uru ruzinduko mu bice bitandukanye by’Ubwongereza mu gihe cyose cyarwo, harimo no mu murwa mukuru London, i Manchester, Belfast ndetse n’i Birmingham.

Nubwo Trump yavuze ko ashyigikiye Madamu May, byitezwe ko baza kunyuranya mu bitekerezo byabo mu biganiro bazagirana, bizatangira ku munsi w’ejo ku wa kabiri.

Mbere yuko indege ye igera no ku butaka bw’Ubwongereza,Trump yanenze umuyobozi w’umujyi wa London, Sadiq Khan, banateranye amagambo mu bihe byashize.

Yatangaje ubutumwa ku rubuga rwa Twitter avuga ko Khan ari “umuntu wananiwe”. Mbere yaho ku munsi w’ejo ku cyumweru, Khan yari yavuze ko Ubwongereza “budakwiye kwakira mu cyubahiro” Trump.

Mu gihe cy’uruzinduko rwe,Trump azaba aba mu nyubako ya Winfield House ibamo uhagarariye Amerika mu Bwongereza, iri rwagati mu mujyi wa London mu gace ka Regent’s Park.

Umukobwa we Ivanka, we yageze mu Bwongereza mbere ye. Ku munsi w’ejo ku cyumweru, yatangaje ifoto ku rubuga rwa Instagram ari hanze y’inzu ndangamurage ya Victoria and Albert Museum mu burengerazuba bwa London aho yari yasuye imurika ry’iby’imideli rya Christian Dior.




Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza, Jeremy Hunt, ni umwe mu bakiriye Trump ku kibuga cy’indege cya Stansted
Umuyobozi w’umujyi wa London, Sadiq Khan yifuje ko ubwongereza butakwakira Trump nk’umunyacyubahiro

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 03/06/2019
  • Hashize 5 years