Dj Khaled yibasiwe bikomeye kubera amagambo yavuze y’uko imibonano mpuzabitsina yo mukanwa atahirahira ayikora
- 07/05/2018
- Hashize 7 years
Khaled Mohamed Khaled uzwi nka DJ Khaled, Umuhanzi,utunganya indirimbo akaba n’umu DJ yibasiwe bikomeye na benshi mu byamamare bamuhora ko yavuze ko we atazigera na rimwe akora imibonano mpuzabitsina yo mu kanwa n’umugore we Nicole Tuck bamaranye imyaka 11.
Mohamed Khaled uzwi nka DJ Khaled yatangaje aya magambo mu mwaka wa 2015, ubwo yari mu kiganiro n’imwe mu maradiyo yo muri USA none aya majwi ye yongeye gusakara muri USA uyu muco wogeye cyane, byatumye yibasirwa bikomeye n’ibyamamare birimo na Dwayne Johnson (The Rock),uzwi cyane muri Cinema no mu mikino njyarugamba.
DJ Khaled yavuze ko abagore bagomba gufata abagabo babo nk’abatware gusa atazigera akora imibonano mpuzabitsina yo mu kanwa n’umugore we Nicole Tuck bamaranye imyaka 11 ndetse bakaba bafitanye umwana umwe.
Ubwo umunyamakuru yamubazaga niba akora imibonano mpuzabitsina yo mu kanwa n’umugore we, DJ Khaled yagize ati “Sinshobora kubikora.ibyo bintu sinshobora kubikora.Abagore bagomba gufata abagabo babo nk’abatware.”
Bamwe mu byamamare nka Dwayne Johnson bakoresheje Twitter bamagana ibyatangajwe n’iki cyamamare, aho bavuze ko atazi ibigezweho,abandi basaba ko yasabirwa amasengesho,abandi bamusaba gukura,n’ibindi.
DJ Khaled azwi mu ndirimbo zitandukanye nka All I do is win,One hundred millions dollar,do you mind,hold you down n’izindi nyinshi.
DJ Khaled n’umugore we Nicole Tuck bamaranye imyaka 11 ndetse bakaba bafitanye umwana umwe.
Aya niyo magambo Dwayne Johnson (The Rock),yatangaje abinyujije kuri Tweeter uyu kandi uzwi cyane muri Cinema no mu mikino njyarugamba
Yanditswe na Habarurema Djamali