Diyasipora: Abanyarwanda bazindukiye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite [REBA AMAFOTO]

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 14/07/2024
  • Hashize 6 months
Image

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024, Abanyarwanda batuye hirya no hino mu mahanga bazindukiye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite 53.

Abagera ku 77,000 batuye muri diyasipora ni bo biyandikishije ku rutonde rw’abatora, aho batorera mu bihugu 70 ku biro by’itora 160.

Ambasade y’u Rwanda muri Kenya yatangaje ko Abanyarwanda bahatuye bitabiriye amatora ari benshi kuko ifoto yafashwe Saa yine n’iminota 28, igaragaza ko abitabiriye amatora bari batonze umurongo kandi ari benshi.

Abatuye muri Kenya bavuze ko bishimiye uburenganzira mboneragihugu bafite, aho bihitiramo gutora ubuyobozi kandi ko ari amahitamo yabo.

Ambasade y’u Rwanda muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yagaragaje ibiro by’itora mu biro 17 biri butorerweho muri Amerika, ko imyiteguro imeze neza kandi ko Saa moya za mu gitondo muri Amerika amatora araba atangiye.

Yves Kineza wabaye uwa mbere mu kwitorera Perezida wa Repubulika n’Abadepite aho atuye mu Mujyi wa Copenhagen, Umurwa Mukuru w’igihugu cya Denmark giherereye mu bihugu byo mu Burayi bw’Amajyaruguru, yavuze ko nk’Umunyarwanda kandi ufite uburenganzira bwo gutora yazindutse atora Umukuru w’Igihugu n’Abadepite.

Yagize ati: “Nejejwe no kuba nagiye gutora i Copenhagen kandi nkaba nagiye gutora ndi uwa Mbere ibyo biranejeje Saa moya rwose kuri site y’amatora yari yafunguye nkaba natoye ndi uwa Mbere.”

Kineza yavuze ko ibintu byose byari biteguye neza biri ku murongo ndetse n’icyumba cy’itora Saa moya cyari gifunguye.

Yasabye abandi Banyarwanda batuye Copenhagen kwitabira kujya gutora bityo bakagira uruhare mu kwihitiramo Umukuru w’igihugu n’abazamufasha mu Nteko Ishinga Amategeko.

Abanyarwanda batuye mu Bushinwa nk’ahandi hose mu mahanga, bazindukiye ku biro by’itora bajya kwitorera Perezida wa Repubulika n’Abadepite.

Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa yatangaje ko Abanyarwanda bakomeje kwitabira ibikorwa by’amatora.

Ku isaha ya Saa kumi n’ebyiri n’iminota mirongo itanu (06h50), Abanyarwanda batuye muri Pologne biganjemo abatora bwa mbere bari bageze ku biro by’itora.

Saa Moya bari batangiye igikorwa cy’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.

Abanyarwanda bari mu Buhinde na bo bitabiriye amatora ku bwinshi. Bavuze ko babukereye kandi ko u Rwanda ari urwabo. Kuri bo ntawe barusiganya!

Abanyarwanda batuye mu Budage bakomeje kwitabira ibikorwa by’amatora bihitiramo ugomba kuyobora u Rwanda mu myaka 5 iri imbere ndetse n’Abadepite.

Ambasade y’u Rwanda mu Budage yatangaje ko amatora arimo kubera mu Mujyi wa Berlin na Kaiserslautern.

Umubare munini w’Abanyarwanda batuye muri Korea y’Epfo bujuje inshingano zabo zo kwitorera abayobozi mu gikorwa cy’itora rya Perezida wa Repubulika n’Abadepite.

Amatora akomeje kubera mu mucyo, ubwisanzure n’umunezero aho Abanyarwanda barimo gutorera mu Mujyi wa Seoul.

Abahagarariye ibiro by’itora muri Korea y’Epfo bavuze ko abatora baturutse kure ndetse n’abatoye bwa mbere bakomeje kugana ibiro by’Itora mu bwisanzure n’ibyishimo byo kwitorera Abayobozi b’Igihugu cy’u Rwanda.

Bitandukanye no mu bindi bihugu, ibiro by’itora mu Bwongereza by’umwihariko mu Mujyi wa London, Coventry, Manchester n’uwa Glasgow byafunguye imiryango Saa Mbiri za mugitondo.

Mungayinka Simugomwa umwe mu Banyarwanda batuye mu Mujyi wa Manchester, yavuze ko yishimiye gutora Perezida wa Repubulika n’Abadepite.

Yagaragaje ko u Rwanda aruhoza ku mutima. Ati: “Uyu munsi ndi i Kigali nubwo ndi hano i Manchester ariko ndi i Kigali.”

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 14/07/2024
  • Hashize 6 months