Didier Deschamps akoze amateka yegukana igikobe cy’isi yaherukaga akiri Kapiteni w’Ubufaransa

  • admin
  • 15/07/2018
  • Hashize 6 years

Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yegukanye Igikombe cy’Isi ku nshuro ya kabiri itsinze Croatia ibitego 4-2, mu mukino w’ishiraniro waberaga kuri Luzhniki Stadium.

Wari umukino wa 64 w’iri rushanwa rimaze ukwezi ribera ku bibuga 12 bitandukanye byo mu Burusiya. U Bufaransa bwaherukaga kwegukana Igikombe cy’Isi mu 1998

Igitego cya mbere cy’u Bufaransa muri uyu mukino cyabonetse ku munota wa 18 cyitsinzwe na Mario Mandžukić ku mupira wari utewe na Antoine Griezmann. Byatumye Mandžukić w’imyaka 32 ukinira Juventus yo mu Butaliyani, aba umukinnyi wa mbere witsinze igitego mu mukino wa nyuma mu mateka y’Igikombe cy’Isi.

Ivan Perišić yaje kwishyura icyo gitego ku munota wa 28, gusa aza no gusubiza amahirwe ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ubwo yakoraga umupira n’ukuboko, bituma umusifuzi Nestor Pitana ukomoka muri Argentine atanga penaliti, nyuma yo gushishoza neza yifashishije ikoranabuhanga ry’amashusho, VAR.

Antoine Griezmann yahise ayinjiza neza ku munota wa 38, ndetse igice cya mbere cy’umukino kirangira gityo.

Igice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi agerageza kubona igitego, u Bufaransa bushaka gushimangira intsinzi mu gihe Croatia yashakaga igitego cyo kwishyura, ngo irebe niba yagaruka mu mukino.

Croatia yatangiye isatira, ariko inzozi zayo zirangizwa n’igitego cyatsinzwe na Paul Pogba ukinira Manchester United ku ishoti riremereye yateye ku munota wa 59. Uyu ni na we mukinnyi wa mbere ukinira Manchester United wakoze amateka yo kubona igitego mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi.

Kylian Mbappé w’imyaka 19 n’iminsi 207 yaje gushyiramo agashinguracumu, akaba yanabaye umukinnyi muto wa kabiri ubonye igitego mu mukino wa nyuma w’Igikobe cy’Isi, nyuma y’Umunya-Brazil, Edson Arantes do Nascimento Pelé wabikoze mu 1958 ubwo yari afite imyaka 17 n’iminsi 249.

Ku munota wa 69 Mandžukić yabonye igitego cya kabiri cya Croatia, ku makosa akomeye y’umunyezamu Hugo Lloris waherejwe umupira woroshye na myugariro we, Samuel Umtiti, ariko awumutera mu maguru na we awuboneza mu rushundura.

Iki gikombe cy’Isi gisize amateka ko uyu mukino wa nyuma ari wo wabonetsemo ibitego bigera kuri bitatu mu gice cya mbere cy’umukino, bikaba byaherukaga mu 1974 ubwo u Budage bwatsindaga u Buholandi 2-1.

Umutoza w’u Bufaransa, Didier Deschamps, yahise aba umuntu wa gatatu ubashije gutwara Igikombe cy’Isi nk’umukinnyi akongera akagitwara nk’umutoza, nyuma y’Umunya-Brazil Mário Zagallo n’Umudage Franz Beckenbauer.

Intsinzi y’u Bufaransa igumishijeho agahigo kashyizweho mu 1930 ko kuba nta kipe yarangije igice cya mbere yatsinzwe ngo ihindukane mukeba imutware igikombe, uretse Uruguay iheruka kubikora mu 1930 ubwo yatsindaga Argentine.




  • admin
  • 15/07/2018
  • Hashize 6 years