Dianne Rwigara yagejeje ibyaburaga kuri Komisiyo y’amatora

  • admin
  • 06/07/2017
  • Hashize 7 years

Dianne Shima Rwigara yagejeje ibyangombwa yaburaga kuri Komisiyo y’amatora kugira ngo ashyirwe ku rutonde rw’abakandida bagomba kwemererwa kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Nyakanga 2017 nibwo ibi byangombwa Dianne Rwigara yabijyanye kuri Komisiyo y’Amatora nyuma y’uko tariki ya 27 Kamena 2017, iyi Komisiyo igaragaje ko hari ibyo atujuje maze asabwa kubishaka akabitanga mbere ya tariki 7 Nyakanga ubwo hazatangazwa urutonde ntakuka rw’abemerewe Kandidatire zabo.

Diane Rwigara yavuze ko yari yatanze urutonde rw’abantu bamusinyiye basaga umubare w’abasabwaga ariko Komisiyo y’amatora ikemeramo abagera kuri 473 gusa akaba ariyo mpamvu yasubiye gusinyisha kugira ngo yuzuze umubare yasabwaga.

Yagize ati “N’ubwo twari twatanze amasinyatire (abantu bamusinyiye) akabakaba ku 1000 bari bakuyemo 473 gusa aba ariyo yemerwa, byumvikana ko byadusabye gusubira gushaka ayandi, tukaba rero twari twayazanye .”

Diane Rwigara yanavuze ko ibyangombwa yazanye yabanje kubisuzumana ubushishozi bityo ngo akaba yizeye adashidikanya ko azemererwa kujya ku rutonde rw’abaziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.

Tariki ya 27 Kamena, nibwo Komisiyo y’igihugu yatangaje urutonde rw’agateganyo rw’abemerewe kandidatire zabo, urutonde rwagaragayeho 2 gusa barimo Paul Kagame wa FPR Inkotanyi na Frank Habineza w’ishyaka rya Democratic Green Party.

Ku rutonde rw’agateganyo rwari rwatangajwe nta mukandida n’umwe wigenga warugaragayeho kuko Diane Shima Rwigara, Mpayimana Philippe, Mwenedata Gilbert na Barafinda Sekikubo Fred bari bagaragarijwe ko hari ibyo bakibura kugira ngo kandidatire yabo yemerwe, maze bahabwa iminsi 5 yo kujya kubishaka.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 06/07/2017
  • Hashize 7 years