Diane Rwigara Ni umugore kimwe n’abandi iyo yuzuza ibisabwa yari afite uburenganzira – Louise Mushikiwabo

  • admin
  • 30/10/2017
  • Hashize 7 years
Image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, , yavuze ko Diane Rwigara ukurikiranyweho gukoresha impapuro mpimbano no kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, adakwiye gufatwa mu buryo bwihariye kuko ari umunyarwanda kimwe n’abandi.

Mushikiwabo yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru Françoise Joly wa TV5, Sophie Malibeaux wa RFI na Christophe Ayad wa Le Monde.

Yabajijwe kuri Diane Rwigara ubu uri mu maboko y’ubutabera, ku byaha birimo gukoresha impapuro mpimbano ubwo yakusanyaga imikono y’abamushyigikiye mbere yo gutanga kandidatire mu matora ya Perezida yabaye muri Kanama.

Mu miburanire ye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Diane yakunze kuvuga ko afunzwe azira ko yashatse kwiyamamariza kuyobora igihugu, bikikirizwa n’ibihugu n’imiryango itandukanye.

Mushikiwabo yagize ati “Ni umugore kimwe n’abandi banyarwanda, iyo yuzuza ibisabwa yari afite uburenganzira yari kwiyamamaza, ariko ntabwo ariko byagenze, ntabwo yari yujuje ibyangombwa.

Yavuze ko ibijyanye na Diane Rwigara atabivugaho byinshi kubera ko biri mu maboko y’ubutabera, ariko mu gushaka ibyangombwa ngo yiyamamaze, haje kubamo ibibazo ubwo yakoraga amanyanga.

Yavuze ko Diane Rwigara atafatwa mu buryo bwihariye hitwajwe ko ari umugore gusa ndetse kuba u Rwanda ruha agaciro umugore, bidasobanura ko abagore bose ari abamalayika.

Yakomeje agira ati “Twumva ahenshi ngo ko ari umugore ni gute bishoboka ko yafungwa, muzi abagore bakoze Jenoside hano mu Rwanda. Umugore wujuje ibyangombwa, wujuje ibisabwa, ashoboraga kwiyamamaza kandi agatorwa. We ntabwo ariko byari bimeze.”

Yavuze ko adafunzwe kuko yagerageje kwiyamamaza ati “Ntabwo ariko bimeze, uyu mugore ari mu butabera kubera ko yakoze amanyanga mu gushaka ibyangombwa byo kwiyamamariza kuba Perezida.”

Mu iburanisha riheruka kuwa 23 Ukwakira 2017, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko Diane Rwigara n’umubyeyi we Adeline Mukangemanyi Rwigara baburana bafunzwe, undi muvandimwe we Anne Uwamahoro Rwigara bareganwa hamwe we ararekurwa.

Ni umwanzuro abaregwa bahise bajuririra, hakaba hategerejwe icyemezo kizafatwa n’Urukiko Rukuru ku munsi utaratangazwa.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 30/10/2017
  • Hashize 7 years