Diane Rwigara nawe atangiye kuvuga amagambo yuzuyemo kwigamba nyuma yo gufungurwa

  • admin
  • 10/10/2018
  • Hashize 6 years
Image

Diane Rwigara, nyumsa y’iminsi micye afunguwe by’agateganyo yatangiye kuvuga amagambo yuzuyemo kwigamba,aho avuga ko bibaye ngombwa yasubira muri gereza ngo n’ubwo atabishaka.

Yarekuwe by’agateganyo mu cyumweru gishize, nyuma yo kumara umwaka urenga muri gereza ashinjwa ibyaha birimo gushishikariza rubanda kwigomeka ku butegetsi buriho mu Rwanda ariko ibyo byose aregwa yarabihakanye.

Mu kiganiro Newsday cya BBC,yatangiye avuga ku buzima bwe bwo muri gereza.

Yagize ati “Ni ubuzima butari bwiza, ariko nagombaga guhangana nabwo nkabubamo.Uburyo imfungwa za politiki zifatwa si bumwe n’ubwo izindi mfungwa zifatwamo.

Yungamo ati”Ariko muri rusange, navuga ko bwari bwiza. Nishimiye cyane kuba narafunguwe [by’agateganyo] kuko gereza si ahantu heza ho kuba.”

Diane Rwigara avuga ko “bitoroshye kuba utavuga rumwe n’ubutegetsi cyangwa umuyoboke w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda.”

Yagize ati “Uribasirwa, urabifungirwa, bamwe baburirwa irengero, abandi bakicwa.”

Yabajijwe n’umunyamakuru wa BBC James Copnall niba ateganya gukomeza gukora nk’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi n’ubu yabaye afunguwe by’agateganyo, cyangwa niba wenda bitamuha umutekano kuba acecetseho gato.

Diane Rwigara yasubije agira ati “Mbere yuko mfungwa nari natangije itsinda ry’agakiza ryitwa Itabaza, rero nzakomezanya naryo.

Ati”Turashaka ko riba urubuga, urubuga rw’ingenzi abantu bo mu Rwanda bumvikanirishirizamo ijwi ryabo. Rero, yego, nsubije ikibazo cyawe, nzakomeza ibyo natangiye.”

Yavuze ko nubwo atishimiye ibyabaye ku bo mu muryango no ku bamushyigikiye, aticuza ibyabaye.

Abajijwe ikimutera gukora ibyo akora, yagize ati “Sinakwihanganira uburyo tubayeho mu Rwanda mu bwoba”.

Akomeza agira ati”Kubaho mu bwoba, mu by’ukuri si ukubaho. Rero nifuza ko ibintu bihinduka, ndashaka ko tubaho mu gihugu aho utajyanwa mu nkiko kubera ko ufite igitekerezo gitandukanye n’icya leta.”

Sinshaka gusubira [muri gereza], ariko nibiba ngombwa nzasubirayo. Tuzareba uko bizagenda.”

Diane Rwigara yashatse kwiyamamaza mu matora ya perezida mu mwaka ushize wa 2017, ariko akanama k’amatora kanzura ko atabyemerewe kavuga ko yakoze uburiganya mu kuzuza ibyangombwa bijyanye na kandidatire ye ikirego we ahakana.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 10/10/2018
  • Hashize 6 years