Diamond yashyize hanze amafoto arikumwe n’umugore ukunzwe hano mu Rwanda

  • admin
  • 18/09/2018
  • Hashize 6 years
Image

Diamond Platnumz yashyize hanze amafoto arikumwe n’umugore ukunzwe hano mu Rwanda ndetse no muri Afurika bitewe no gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane uzwi nka Shaddy Boo bari muri Hotel bigaragara ko bishimanye.

Ni nyuma yaho Diamond atumiye Shaddy Boo mu birori byo gushakisha urusha abandi kubyina neza indirimbo ye nshya aherutse gushyira hanze yitwa Jibebe, ayo marushanwa yayise Jibebe Challenge , aho uyu mu nyarwandakazi wigaruriye umutima wa Diamond yari umushyushya rugamba muri ibyo birori.

Ugblizz dukesha iyi nkuru ivuga ko aya mashusho agaragaza Diamond Platnumz ari mucyumba kimwe nicyo Shaddy Boo yareyemo ndetse namashusho Diamond yashyize hanze mbere y’uko babonana agaragaza neza ko icyumba yarimo aricyo uyu mugore Shaddy Boo yarimo.

Si ubwambere Diamond avuzwe mu rukundo n’uyu mugore wabana babiri dore ko no muri mutarama 2018 yagaragaye bari mu byishimo mu cyumba cy’imwe muri hotel hano I Kigali.




Niyomugabo Albert

  • admin
  • 18/09/2018
  • Hashize 6 years