Diamond Platnumz zimwe mu ndirimbo ze zahawe akato mu gihugu

  • admin
  • 01/03/2018
  • Hashize 6 years
Image

Nyuma y’uko Diamond Platnumz ashwanye n’uwari umugore Zari Hassan,ubu ntiyorohewe nagato kuko ibibazo bikomeje kuba uruhuri kuri uyu muhanzi ukunzwe ku isi by’umwihariko mu gihugu cye cya Tanzaniya, ngo noneho idirimbo ze Ebyiri nazo zahawe akato mu ndirimbo zafunzwe muri icyo gihugu ngo kubera gutandukira amahame y’umuco w’Abatanzaniya.


Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe itumanaho muri Tanzania (Tanzania Communication Authority), rivuga ko indirimbo zahawe akato ari Waka Waka ya Diamond afatanyije na Rick Ross ndetse n’iyitwa Hallelujah yafatanyije n’itsinda rikora injyana ya Reggae muri Jamaica, Morgan Hertage, zombi zikaba zaragiye ahagaragara mu mwaka ushize wa 2017.

Izi ndirimbo ebyiri za Diamond zakumiriwe ziri ku rutonde rw’indirimbo 15 zirimo niz’abandi bahanzi batandukanye muri iki gihugu aho bivugwa ko zitandukira amahame ajyane n’umuco w’abanye- Tanzania

Kuri ubu ngo nta Radiyo cyangwa Tereviziyo mu gihugu cya Tanzaniya yemerewe guhitisha izo ndirimbo 15 harimo n’iza Diamond.

Iyi niyo baruwa yanditseho indirimbo 15 harimo niza Diamond ebyiri

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 01/03/2018
  • Hashize 6 years