Diamond Platnumz na Rayvanny barashinjwa gushishuru indirimbo ’Tetema’

  • admin
  • 10/02/2019
  • Hashize 5 years
Image

Mu gihe abahanzi b’abanyarwanda bakunze gushinjwa gushishura cyangwa kwigana indirimbo z’abandi,noneho Diamond Platnumz na Rayvanny abahanzi bo mu gihugu cya Tanzania nabo barashinjwa gushishura indirimbo ‘Tetema’ basohoye mu minsi ine ishize.

Iyi ndirimbo nshya Tetema aba bahanzi bayisohoye ku wa 6 Gashyantare 2019, bityo mu minsi ine imaze igiye hanze,kubera ukuntu ikunzwe imaze kurebwa n’abasaga miliyoni ebyiri kandi ari igishishwa cyakomotse ku bihangano by’abandi bahanzi babiri aribo Olamide na Tyler the Creator.

Nk’uko byagiye bigaragazwa n’abakoresha imbugankoranyambaga, iyi ndirimbo ya Diamond na Rayvanny bayishishuye umuhanzi Tyler the Creator n’indirimbo ye ’See You Again’.

Muri iyi ndirimbo uhereye ku masegonda 15 y’iyi ndirimbo ya Diamond na Rayvanny, hari amwe mu magambo ahura mu bitero, cyane cyane ku mashusho yayo,aho aba basore bakoresheje itsinda ry’Ababyinnyi bambaye imipira y’imyeru n’ingofero zitukura, batambuka bari ku mirongo inyuma yabo haparitse indege, amashusho asa neza neza 100% n’ayo mu ndirimbo ‘See you Again” ya Tyler the Creator yasohoye umwaka ushize.

Iki kinyamakuru Hakawutungu gikomeza gitangaza ko muri iyi ndirimbo ya Diamond na mugenzi we harimo ingoma (beat) bibye mu ndirimbo y’undi muhanzi.Ingoma zirimo zivuga neza neza nk’iziri mu ndirimbo ’Motigbana’ ya Olamidi yasohoye umwaka ushize.

Kuri ubu aba bashinjwa ubujura bwo gushishura aribo Diamond na mugenzi we bakaba ntacyo baratangaza kuri ibi bashinjwa dore ko iyi ndirimbo yabo ifite ibitekerezo byayitanzweho bisaga 8000, bamwe bagaruka kuri ubu bujura bwakozwe n’aba basore bafatwaga nk’abahanga mu kwikorera ibyabo none nabo bafatanywe igihanaga.

Tyler the Creator amashusho y’indirimbo ye ’See You Again’ ni foto kopi ya Tetema
Uyu muhanzi Olamide beat(ingoma) y’indirimbo ye ’Motigbana’ niyo yakoreshejwe muri Tetema
Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 10/02/2019
  • Hashize 5 years