Diamond Platinumz yashimiye umuhanzi w’Umunyamerika Jason Darulo [REBA VIDEO]

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 30/07/2024
  • Hashize 2 months
Image

Umuhanzi ufite inkomoko muri Tanzania ukunzwe n’abatari bake mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba Diamond Platinumz yashimiye umuhanzi w’Umunyamerika Jason Darulo basubiranyemo indirimbo Koma Sava.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Diamon Platinumz yashimiye iki gihangange mu muziki wo muri Amerika amubwira ko yamwigiyeho byinshi.

Ati: “Gukorana nawe ni iby’ingenzi cyane, birubahitse, nize byinshi muri uru rugendo twafatanyije dukora iyi ndirimbo, warakoze kuba uwanyawe King.”

Indirimbo Koma Sava ya Diamond Platinumz yayishyize ahagaragara tariki 3 Gicurasi 2024, aho yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki, byanatumye abo mu bihugu bitandukanye ku Isi batangira kwifata amashusho bayibyina bakayashyira ku mbugankoranyambaga zabo.

Mu ijoro ry’itariki 21 Kamena 2024 ni bwo umuhanzi Diamond yagaragaje ubutumwa yandikiranye na Jason Derulo amubwira ko asanzwe amufana ndetse ko yifuza ko bakorana indirimbo, undi nawe ntiyazuyaza amubwira ko yiteguye ahubwo yamwohereza umushinga w’indirimbo yifuza ko bazakorana.

Bidatinze aba bombi tariki 26 Nyakanga 2024, bagaragaje ko bari biteguye, kuko indirimbo Koma Sava basubiranyemo yaraye igeze ku mbuga zose zicuruzizwaho umuziki, ari nabyo Diamond Platinumz yashingiyeho ashimira ababigizemo uruhare bose, barimo n’uwabafatiye amashusho.

Si ubwa mbere aba bombi bahuriye mu ndirimbo, kuko tariki 3 Gicurasi 2018 bigeze guhurira mu ndirimbo yamamazaga ikinyobwa cya Coca cola, ibi kandi bije bikurikira amashusho y’umuhanzi Chriss Brown yasakaye arimo kubyina indirimbo Koma Sava ibyashimishije abakunzi ba Diamond Platinumz.

Kugeze ubu Koma Sava isubiyemo imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi bitatu, yakunzwe n’abasaga ibihumbi 100, ikaba ifite ibitekerezo birenga ibihumbi 21 mu minsi itatu imaze igeze ahagaragara.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 30/07/2024
  • Hashize 2 months