Depite Patricia Hajabakiga yasabye ibihugu bigize EAC guha agaciro Igiswahili

  • admin
  • 26/08/2016
  • Hashize 8 years



Umudepite uhagarariye u Rwanda mu Nteko y’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EALA), Patricia Hajabakiga yasabye ko ibi bihugu biha agaciro ururimi rw’Igiswahili kuko bizarwungukiramo byinshi.

Mu kiganiro mpaka ku Cyegeranyo ku Bukangurambaga buri gukorwa mu bihugu bitanu bigize EAC, cyabaye ku wa Gatatu, Hajabakiga yasobanuye ko Igiswahili gifite akamaro gakomeye mu koroshya ubuhahirane n’ubusabane mu baturage.

Ati” Uretse kuba Igiswahili giteza imbere ubumwe mu baturage ba EAC, ni umuyoboro mwiza wo utuma bumvikana ukanoroshya ubucuruzi mu karere.”

Daily News (Tz) ivuga ko iki gitekerezo cyanashyigikiwe na depite Mike Sebalu wo muri Uganda, wavuze ko Igiswahili ari ururimi rw’ingenzi ruhuza abaturage bo mu karere bakumvikana neza nta nkomyi.

Depite Hajabakiga yamuritse aho ibikorwa byo kumenyekanisha umuryango wa EAC mu baturage byari bigeze muri Kamena y’uyu mwaka.

Igiswahili ni ururimi ruvugwa cyane muri Tanzania, Kenya, Uganda, u Burundi, Mozambique na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abaturage bavuga Igiswahili babarirwa hagati ya miliyoni 50 n’100. Ibihugu bitatu (Tanzania, Kenya, na Congo) byarugize ururimi rw’ibanze rukoreshwa burezi n’ibindi bikorwa by’ingenzi.

Hajabakiga Patricie uhagarariye EALA mu Rwanda

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 26/08/2016
  • Hashize 8 years