Dar e Salaam : Polisi ya Tanzaniya yisanze yaguye mu byaha byifashishije ikoranabuhanga.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 13/04/2022
  • Hashize 2 years
Image

Abapolisi barenga 20 bivugwa ko bashutswe n’umutekamutwe wihinduye Jenerali Majoro’ mu ngabo z’igihugu cya Tanzaniya (TPDF).
Ibi byateje akavuyo mu gipolisi ndetse ni kuncuro ya mbere bigaragaye Kandi n’ikimenyetso kigaragaza ko polisi ifite uruhare mu byaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga .
Biravugwa ko ukekwaho kuba yigira umusirikare wa Baringa wo mu rwego rwo hejuru yashoboye gukoresha amayeri kuri abo bapolisi kuburyo muri icyo gihe batari kumutahura kugeza ageze ku bapolisi benshi .
Aba bapolisi bashutswe bose bashakaga kuba abayobozi bakuru nk’abayobozi ba Polisi mu turere, OCD, mu gihe abandi bashakaga kuzamurwa mu ntera no kwimurwa.
Abatekewe umutwe barimo abapolisi bakuru baguye mu mutego wo kwohereza amafaranga kugirango abana babo bashobore guhabwa akazi mu nzego za leta.
Ikinyamakuru the citizens kivuga ko ukekwaho icyaha witwa David Otieno, yihinduye nka Jenerali Majoro Mrai. Yatawe muri yombi ku ya 4 Mata 2022 i Msamvu mu karere ka Morogoro.
Umwe muri bo yagize ati: “Sinzi uburyo yemeje aba bapolisi bakwohereza amafaranga ku muntu batigeze bahura, ntibamuzi ku giti cye, bavugana kuri telefone kandi bazi ko kuri interineti haba uburiganya bwinshi”.
yongeyeho: Hari umwe muba RPC wohereje amafaranga muburyo bubiri butandukanye amashilingi Sh100, 000 na Sh50, 000 kugirango umuhungu we ashobore guhabwa akazi muri rumwe mu nzego za leta undi yohereza Sh400, 000.
Andi makuru yavugaga ko umusirikare mukuru wifuzaga kuzamurwa mu ntera yohereje amashilingi Sh270 000 000 nyuma akaza kohereza impano i Dar es Salaam kuri ‘Jenerali Majoro’ umwe.
Umupolisi ukomoka i Morogoro wahisemo ko amazina ye atatangazwa, yagize ati: “Uyu musore yemeye ko yakoze ibintu birenga 25 kandi bireba abapolisi gusa, ntibiramenyekana niba hari abapolisi bo mu zindi nzego.”
umuyobozi wa polisi mu karere ka Morogoro, Fortunatus Musilimu, yavuze ko adashobora kugira icyo avuga kur’iki kibazo ko amakuru ashobora kuba yatangwa n’umuvugizi w’igipolisi cyangwa umugenzuzi mukuru wa polisi muri Tanzaniya (IGP), Simon Sirro, umuvugizi w’igipolisi, cya Tanzania David Misime, yahakanye aya makuru n’ibivugwa ko byabaye ku bapolisi bo mu rwego rwo hejuru.

Emmanuel Nshimiyimana/Muhabura.rw

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 13/04/2022
  • Hashize 2 years