Danny Nanone yavuye mu gihome nyuma y’iminsi itanu

  • admin
  • 27/04/2016
  • Hashize 8 years
Image

Umuhanzi Danny nanone amaze iminsi igera kuri itanu ari mu maboko ya polisi aha ni kuva tariki 22 Mata 2016 ubwo inkuru yabaye kimomo ko uyu muhanzi yafunzwe, uyu muhanzi akaba yaraziraga kuba yarasagariye abacunga umutekano biturutse ku makimbirane yagiranye n’ umukobwa babyaranye.

kuruyu wa gatatu tariki ya 27 mata 2016 nibwo polisi itangaje ko irekuye uyu musore byagateganyo. Nkuko murumuna wa Danny nanone witwa Hamza abitangarije Touchrwanda ngo Danny nanone bamurekuye byagateganyo gusa bategeka ko buri wa gatatu azajya yitaba kuri polisi. Murumuna we Hamza akomeza avuga ko ari ibintu byiza kandi ko agiye kugarukana imbaraga nyinshi muri muzika, dore ko arimo kwitegura kujya mw’ irushanwa rya PGGSS 6.

Zimwe mu ngingo batarimo kumva kimwe hagati y’uyu muhanzi na mama w’umwana ngo ni uko uyu mukobwa yashakaga guhabwa uburenganzira bwo kuvana umwana we kwa Danny Nanone kuko ataruzuza imyaka yatuma ataba iruhande rwa nyina. Danny ngo yagize impungenge z’uko naramuka amutanze nyina azahita amujyana hanze biturutse ku makuru yari afite ko agiye kuva mu Rwanda.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 27/04/2016
  • Hashize 8 years