Danny Nanone na Bruce Melody bageneye abakundana Impano idasanzwe- “Amafoto n’amashusho”
15/02/2016
Hashize 9 years
admin
15/02/2016
Hashize 9 years
Indirimbo bafatanije mu mpera z’umwaka wa 2015, Danny Nanone ndetse na Bruce Melody bashyize bayikorera amashusho ndetse kuri ubu akaba yamaze kujya ahagaragara.
Nk’uko Danny Nanone yabitangaje ngo iyi ndirimbo izagaragara ku muzigo we wa gatatu azashyira ahagaragara muri uyu mwaka ndetse akaba yashimishijwe n’uburyo amashusho y’iyi ndirimbo ameze neza nk’uko we ubwe yabyifuzaga. ikindi kandi Danny Nanone yatangaje ko iyi ndirimbo yari yarindirije umunsi w’abakundana ngo ayibahemo nk’impano.
Reba amwe mu mafoto agaragara muri Video ya Danny Nanone ft Bruce Melody “Imbere n’Inyuma” Reba hano amashusho y’Indirimbo Imbere n’Inyuma ya Danny Nanone ft Bruce Melody