Cricket: Irushanwa rya UAE EXCHANGE 50 OVERS PREMIERE LEAGUE ryakomeje

  • admin
  • 30/10/2016
  • Hashize 7 years

Irushanwa rikuru cyane ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket hano mu Rwanda ryakomeje kuri iki cyumweru aho ikipe ya RCA Development yatsinze TRCC iyirusha ku buryo bugaragara.

Hari kuri iki cyumweru cyo ku wa 30 Ukwakira 2016 ku kibuga cy’umukino wa Cricket mu Rwanda giherereye ku Kicukiro mu mukino wahuje ikipe ya TRCC na RCA Development.

Muri uyu mukino waranzwe n’ukugaragaza ubuhanga budasanzwe ndetse no kugaragaza ishyaka ku makipe yombi aho umukino waje kurangira ikipe ya RCA Development yakoze amanota 18 mu 127 yakozwe n’abakinnyi 3 naho ku ruhande rw’ikipe ya TRCC yakoze amanota 30 muri 123 yakozwe n’abakinnyi 10.

Ayo manota yose ikipe ya RCA Development yakoze niyo yayihaye intsinzi imbere ya TRCC.

Muri uyu mukino David Uwimana niwe wabashije kwitwara neza ndetse anahabwa igihembo nk’umukinnyi w’umukino.

Uko imikino izakomeza ku cyumweru gitaha

Kanda hano usome indi Inkuru bijyanye

Kanda hano usome indi Inkuru bijyanye

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu/MUHABURA.rw

  • admin
  • 30/10/2016
  • Hashize 7 years