#COVID19: RURA irasaba abagenzi kwirinda ubucucike ku mirongo mu gihe batega imodoka
- 18/03/2020
- Hashize 5 years
Mu gihe kwirinda kwegerana cg gukoranaho ari rimwe mu mabwiriza abantu basabwa gukurikiza kugira ngo barusheho kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus, hirya no hino aho abantu bategera imodoka haracyagaragara ababyiganira ku mirongo bategereje imodoka bakavuga ko bigoye kubikurikiza kubera ko imodoka zabaye nke.
Nibura metero imwe ni yo isabwa hagati y’umuntu n’undi aho ari ho hose kugira ngo hirindwe ko hagira uwanduza undi Coronavirus.
Nyamara aho bategera imodoka hamwe na hamwe mu Mujyi wa Kigali, abagenzi baravuga ko birimo kubagora.
Maniriho Felix yagize ati “Urabona akavuyo k’abagenzi, imodoka ntabwo ziri kuzira igihe. iyo imodoka zije abantu bakabasha kugenda ya distance irubahirizwa . Ibyo turabizi ariko nta yandi mahitamo dufite. Icyakorwa ni ukuzongera.”
Na ho Nkurunziza Wellars ati “ Ntabwo twagendeye kuri iyo gahunda kuko abantu babaye benshi. dushobora kwandura kuko ntituri kubyubahiriza.”
Urwego ngenzuramikorere RURA ruremeza ko imodoka zabaye nkeya koko kubera ko zimwe zashyizwe muri gahunda yo gucyura abanyeshuri hakiyongeraho ko imodoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali nta muntu wemerewe kugenda ahagaze bigatuma zitwara bake.
Ushinzwe ubwikorezi muri RURA Athony Kulamba avuga ko nta mpamvu n’imwe abantu bakwiye gushingiraho begerana kandi bazi ko bibujijwe:
Yagize ati “Kwegerana abantu ari benshi buri wese arabizi ko bibyjijwe. Nta mpamvu n’imwe ikwiye gutuma abantu begerana hamwe, ibyo rwose nibabireke, nta cyo umuntu yakwitwaza ngo imodoaka zabaye nke. Ibyo koko birasaba izindi ngufu? Ntaho bihuriye n’uko imodoka zidahari babe bihanganye tubanze dutware abanyeshuri bagere mu rugo amahoro noneho izi modoka zigaruke zijye mu kazi bisanzwe ndibwira ko bizafasha.”
Uretse aho abagenzi bategera imodoka, hari ahandi abaturage basaba ko hashyirwa imbaraga mu gukurikirana uko ingamba zo gukumira Coronavirus zirimo gushyirwa mu bikorwa. Hamwe muri ho ni nko mu maresitora n’ahacumbitse abantu benshi.
Bimwe mu byo inzego zinyuranye zikomeje gukangurira abantu ni ugukomera ku muco wo gukaraba intoki kenshi gashoboka, kwirinda gusuhuzanya hakoreshejwe ibiganza no kwirinda amateraniro y’abantu benshi ndetse no kwirinda ingendo zitari ngombwa.
Chief editor/MUHABURA. RW