COVID-19:Uganda yataye muri yombi umupasiteri imushinja gukwirakwiza ibihuha kuri coronavirus

  • admin
  • 29/03/2020
  • Hashize 4 years

Umupasiteri witwa Augustine Lga wo mu itorero Revival Restoration church ikorera ahitwa Kawala mu gihugu cya Uganda yatawe muri yombi azira gukwiza ibihuha ku cyorezo cya Coronavirus ubwo yabitangarizaga kuri Tereviziyo yaho muri Uganda.

Mu kiganiro yatangiye kuri iyo tereviziyo yavuze ko icyorezo cya coronavirus kitari muri Afurika ko ibyo ari ibinyoma niko rero guhita atabwa muri yombi nyuma yuko icyo kiganiro gikwiriye ku mbuga nkoranyambaga.

Ubuyobozi bwa Uganda ndetse n’abandi bababajwe nayo magambo yakwirakwijwe n’uwo mupastori bavuga ko umuvugabutumwa ataberanye no gukwiza ibinyoma muri rubanda anareba uburyo iki cyorezo gihangayikishije afurika n’isi yose muri rusange.

Indwara ya coronavirus yakwiriye ku isi iturutse mu gihugu cy”ubushinwa aho yahitanye abashinwa batagira ingano ubu ikaba imaze gukwirakwira mu isi yose ndetse ikaba yarageze no muri Afurika.Mu Rwanda imibare dukesha ministeri y’ubuzima ivuga ko hamaze kugaragara abarwayi 60 ba Coronavirus ariko bakaba barikwitabwaho n’abaganga ahabugenewe ndetse akaba nta n’urupfu na rumwe rurahagaragara.

Denis Fabrice Nsengumuremyi/MUHABURA.RW

  • admin
  • 29/03/2020
  • Hashize 4 years