COVID-19 : Umuhanzi Bobi Wine akaba n’umunyaporitiki ukomeye yasohoye indirimbo kuri Coronavirus

  • admin
  • 25/03/2020
  • Hashize 4 years
Image

Umugande w’Umuhanzi Bobi Wine akaba n’umunyaporitiki wazonze muri ino minsi Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda kubera kurwanya ubutegetsi bwe yasohoye indirimbo ivuga k’ubukangurambaga bwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus kibangamiye isi muri iki gihe muri rusange.

Ni indirimbo ivuga ububi bw’iyi ndwara ndetse anavuga byimbitse ibyakorwa kugirango isi yose ihagurukire ingamba zo gukumira iki cyorezo kizengereje isi.Muri iyo ndirimboya yise “Corona Virus Alert”

Kanda hano wumve indimbo yise “Corona Virus Alert”

Bobi Wine aragira ati:“Coronavirus ni icyorezo cyugarije isi ,buri wese agomba kuba birandeba kuri cyo mu rwego rwo kukirwanya .Akomeza kandi avuga uburyo kukirwanya ari ukubahiriza amabwiriza yo kugira isuku cyane cyane gukaraba intoki,ukubahiriza kudategerana n’abantu ndetse no kuba mu rugo.

Muri iyi ndirimbo Kandi akomeza avuga ko ntawe iki cyorezo kitareba ndetse akagaruka kuri bimwe mu bihugu bimaze kuzahazwa n’icyo cyorezo ku buryo bugaragara.

Agira ati: Icyorezo cya Coronavirus kimaze gushegesha ubushinwa ndetse n’ubutariyani aho usanga imibare y’abapfa imaze kuzamuka ku rwego rwo hejuru rero buri wese nagire uruhare rwo kukirinda akurikiza amabwiriza yose yagenywe.”

Iyi ndirimbo ayisohoye mu gihe isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus aho cyatangiriye mu Bushinwa ndetse kikaba kimaze gukwirakwira mu isi yose ndetse no muri Afurika.

Mu bihigu by’ibiyaga bigari naho nticyahatanzwe aho mu Rwanda abapimwemo icyo cyorezo bagera kuri 40 ariko bakaba barikwitabwaho ahabugenewe ,nta n’umwe Kandi urahitanwa nacyo mu Rwanda.

Mu muri Uganda hamaze kuboneka abarwayi 14 Minisiteri yaho y’ubuzima ikaba ikomeje gutangaza ko nabo barikwitabwaho .Bobi wine rero asohoye iyi ndirimbo atanga ubutumwa bukomeye abuha Uganda ndetse n’isi yose mu rwego rwo gukumira icyo cyorezo cyoretse isi yose.

Denis Fabrice Nsengumuremyi/MUHABURA.RW

  • admin
  • 25/03/2020
  • Hashize 4 years