COVID-19: Ndamusubiza nti ariko wowe niba udatinya urupfu wirugemurira abarutinya – Pasteur Antoine Rutayisire

  • admin
  • 24/03/2020
  • Hashize 4 years

Pasteur Antoine Rutayisire arakebura bamwe mu Bakirisito binubira zimwe mu ngamba zafashwe mu gihugu zigamije gukumira icyorezo cya Koronavirusi ( COVID-19), harimo no gufunga amateraniro y’abantu benshi basenga.

Yibutsa ko atari ikintu Leta yashyizeho ngo kibangamire abantu cyangwa ngo kibuze amadini gusenga, ngo isonzeshe insengero n’abapasitori ahubwo ko ari ikintu cyagiyeho ku bwirinzi no kugirira neza Abanyarwanda kugira ngo baticwa n’indwara z’ibyorezo.

Yagize ati: “Mwebwe iyo bafunze insengero nizo bafunze zonyine?”

Akangurira Abakirisitu kujijuka, bakamenya ko ibi byemezo ari mu nyungu zabo ntibakomeze kumva ko babangamiwe kuko niba harimo no ku bangamirwa biri ku banyarwanda bose.

Hari bamwe mu bakirisitu bavuga ko batwikiriwe n’amaraso ya Yesu, akabibutsa ko n’abantu barimo gupfa basenga.

Yagize ati: “Urabona hari igihe kwizera kwacu kuvangamo n’ikintu cyo kutajijuka n’amarangamutima yo kumva ko twebwe ubwo twizera Imana turinzwe ntacyatubaho ariko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yarabaye Abatutsi barapfa kandi Imana yari ihari. Sindimo gupfobya umurimo w’Imana kuko niyo yaturemye twese, niyo itubeshaho, ibyorezo byagiye bibaho, ibihugu byabayemo Ebola n’Abakirisitu barapfuye rero bamwe bakavuga ngo twebwe ukagira ngo mu Rwanda ho hari iyindi Mana dufite izabuza Coronavirus bityo, umuntu agende nta gukaraba, nta kwirinda, nta kwigengesera ngo twe turarinzwe! Icyo nicyo dushobora gukosoraho abantu bakumva ko ibi ari ibyemezo byafashwe kubw’inyungu zacu.”

Kuba kugeza ubu hari n’abavuga ko ari ibyemezo bya Leta, abibutsa ko atari gahunda ya leta ahubwo ari gahunda y’Abanyarwanda bityo, agasaba buri Munyarwanda wese ko yagombye no kwibwiriza agakurikiza amabwiriza batanabimutegetse akibwiriza, akabikora ku bw’inyungu z’abandi.

Yagize ati : “Hari uwo twahuriye mu nzira aravuga ati twe ntidutinya urupfu. Ndamusubiza nti ariko niba utarutinya wirugemurira abarutinya. Wowe rwigumanire ariko we kugenda ukwirakwiza indwara.”

Ashimira ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda uburyo buri kwita ku Babanyarwanda kuko ingamba zose zigenda zifatwa ari izo kugirira umumaro Abanyarwanda.

Yaboneyeho gusaba Abakirisitu kugira ituze n’ibyiringiro, uyu mwanya babonye wo kuguma mu ngo abantu bawukoreshe mu kwitekerezaho no kurushaho kwegera Imana.

Icya kabiri ni ukurushaho gukurikiza amabwiriza atangwa n’ubuyobozi bw’igihugu kubera ko nk’uko abishimangira ngo iyo udakurikije amabwiriza wowe ushobora kumva ko ntacyo bigutwaye ariko uba ubangamiye mugenzi wawe.

Ashimira abayobozi ubwitange no kurara amajoro batekerereza Abanyarwanda ku bw’ibyemezo bagenda bafata ndetse n’ingamba zihari banakomeje gufata.

Arabasaba kandi kugumana ibyiringiro kuko nkuko abishimangira ngo abakuru babaye muri iki gihugu babonye Imana ikiza u Rwanda, akavuga ko abo Corona Virus imaze kwica ku isi yose ntabwo bangana n’impuzandengo y’abapfaga mu Rwanda ku munsi umwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku bw’ibyo, akavuga ko Imana yakijije Abanyarwanda ibyo n’ibindi izabibakiza.

Yagize ati: “Turi ubwoko bufite ibyiringiro kuko twanyuze no mu birenze ibi ngibi, ubu badusabye kuguma mu ngo ariko nta rupfu ruri mu mihanda. Hari igihe twagumye mu ngo ari ukugira ngo urupfu rudusange mu nzu. Hari igihe batugumishije mu mazu kugira ngo babone uko bica abantu. Ubu rero aya mabwiriza ntabwo yagombye kudutera ubwoba tuzihanganira ibibazo birimo nko kuba harimo abatarajya kubyina.”

Asaba Abanyarwanda gufata iyi minsi nk’umwiherero, gusabana n’imitima yabo, kuba batari buge ku kazi atari umunsi w’ikiruhuko ahubwo babanze bashyire ubuzima bwabo muri gahunda ndetse n’umwanya wo kwibuka Imana cyane cyane kubitwazaga ko akazi kababanye kenshi.

Chief editor /MUHABURA.RW

  • admin
  • 24/03/2020
  • Hashize 4 years