COVID -19 : Leta y’u Rwanda iri kwishakamo ibisubizo kugira ngo Abanyarwanda bababaye kurusha abandi batazicwa n’inzara

  • admin
  • 22/03/2020
  • Hashize 4 years
Image

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anasthase, yavuze ko Leta y’u Rwanda iri kwishakamo ibisubizo kugira ngo Abanyarwanda bababaye kurusha abandi batazicwa n’inzara muri iki gihe igihugu cyafashe ingamba zikomeye mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.

Mu ijoro ryakeye ni bwo ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye itangazo ririmo amabwiriza mashya Abanyarwanda bagomba gukurikiza mu rwego rwo guhangana n’ikwirakwira rya Coronavirus.

Mu mabwiriza mashya yashyizweho, harimo gufunga imipaka yose y’ibihugu, guhagarika ingendo zitari ngombwa zihuza imijyi, gufunga utubari, kwirinda gusohoka mu ngo bitari ngombwa, gukorera mu rugo ku bakozi ba leta n’abikorera, n’andi.

Ubwo Minisitiri Shyaka yari mu kiganiro kivuga ku ngamba nshya zashyizweho zo kurwanya Koronavirusi mu Rwanda, yavuze ko Leta iri kwishakamo ibisubizo kugira ngo abababaye kurusha abandi batazicwa n’inzara muri iki gihe cy’ibyumweru bibiri ziriya ngamba zizamara.

Yasubizaga umuturage wari ubabije uko abantu barya ari uko bakoze bari bubeho agira ati”niba hari urugo runaka bigaragara ko rubabaye rudafite icyo gusamura, tugomba kwishakamo ubushobozi ku buryo urwo rugo abarurimo tubunganira, tutabarinda Coronavirus ariko bakicwa n’inzara.”

Minisitiri Shyaka wari kumwe na CP Jean Bosco Kabera uvugira Polisi y’igihugu na Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije, yasabye abaturage kwirinda gucengana n’ubuyobozi ahubwo bagashyira mu ngiro amabwiriza yose bahabwa.

Yatanze urugero rwo kuba hari ibwiriza rivuga ko utubari tugomba gufungwa, bidasobanuye ko ba nyiratwo batagomba kudushyiraho ingufuri nyamara mo imbere harimo abantu bari kunywa inzoga.

Yavuze ko amabwiriza u Rwanda rwashyizeho rwayafatiye ku kuba ibindi bihugu byafashe iya mbere mu gushyiraho ingamba zikomeye byarashoboye guhangana na Coronavirus, mu gihe ibyatinze kuzifata ari byo bikomeje gushegeshwa na yo.

Magingo aya mu Rwanda hari abantu 17 bamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus, gusa nta n’umwe muri bo cyari cyahitana.

Chief editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 22/03/2020
  • Hashize 4 years