COVID-19: Bamwe mu baturage bafatiwe kurenga ku ngamba zo gukumira koronavirusi baragira inama abandi Banyarwanda

  • admin
  • 26/03/2020
  • Hashize 4 years
Image

Bamwe mu baturage bafatiwe mu bikorwa byo kutubahiriza ingamba nshya za guverinoma zo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Koronavirusi, barakangurira abandi kwirinda impamvu yatuma bahanwa, bagashimangira ko kwirinda iyi ndwara ari inyungu ku giti cyabo ndetse n’igihugu muri rusange.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ikomeje gushishikariza Abanyarwanda mu nzego zose by’umwihariko abakora ubucuruzi bw’ ibiribwa n’ ibinyobwa kubahiriza amategeko n’amabwiriza agomba kubaranga muri ibi bihe bidasanzwe byo kwirinda ikwirikwakizwa ry ’icyorezo cya koronavirusi, bitaba ibyo hakiyambazwa ibihano birimo no gucibwa amande.

Nahayo Joel ni umwe mu bacuruzi mu Kagari ka Gihara mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, yafatiwe mu cyuho ubwo yakiriraga abakiriya be b’ inzoga mu rugo rwe rufatanye n’akabari ke kari kafunzwe nyuma y’amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe yasohotse tariki 21 Werurwe 2020, yategekaga ihagarikwa rya bimwe mu bikorwa mu gihe cy’ibyumweru 2, harimo gufunga utubari n’ibindi bikorwa by’ubucurui mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Koronavirusi.

Mu Karere ka Rulindo na ho ni hamwe mu ho inzego z’ibanze zifatanyije n’iz’umutekano zahagaritse umucuruzi wa resitora witwa Kubwimana Serge anacibwa amande kubera kutubahiriza amabwiriza y’ isuku agomba gukurikizwa muri ibi bihe byo kwirinda koronavirusi.

Uyu mucuruzi yagize ati “Basanga nta mazi ari muri kandagira ukarabe kandi amabwiriza avuga ko umuntu agomba kwinjira muri resitora amaze gukaraba intoki,ikindi ni uko basanze nta take-away mfite, kandi twakagombye dutanga ibiryo umuntu akabijyana, n’ubu ngubu ntabwo ndimo gukora gusa ntibamfungiye burundu banciye amande y’ umwanda.

Kimwe na na Kubwibamana, Nahayo akangurira bagenzi kutirengagiza amategeko n’amabwiriza agomba gukurikizwa n’abacuruzi muri ibi bihe bidasanzwe mu nyungu rusange z’Abanyarwanda.

Hashize iminsi 5 hasohotse ingamba nshya zo gukumira icyorezo cya koronavirusi mu Rwanda zikubiye mu ngingo 10 harimo ingingo ya 8 ihagarika utubari ndetse n’iya 9 ivuga ko resitora zizakomeza gukora ariko hagatangwa serivisi zo gutanga ibyo kurya abakiriya bakabitahana.

Chief editor/ MUHABURA.RW

  • admin
  • 26/03/2020
  • Hashize 4 years