COVID-19 : Abamotari batangiye gupimwa ndetse banarahirira ko batazatwara umuntu utambaye agapfukamunwa

  • admin
  • 27/05/2020
  • Hashize 4 years
Image

Mu gihe habura iminsi itageze ku cyumweru ngo moto zongere kujya mu mihanda, abamotari bo mu Mujyi wa Kigali batangiye imyiteguro itandukanye mu kureba uko bazakora neza akazi kabo banirinda ikwirakwizwa rya Covid 19.

Minisiteri y’Ubuzima yatangiye gupima abamotari icyorezo cya Coronavirus, mbere y’uko tariki 1 Kamena 2020 igera ngo basubukure umurimo wabo wo gutwara abagenzi.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, yavuze ko igituma abamotari bari gusuzumwa ari uko bizwi ko bazahura n’abantu benshi, bityo akaba ari ngombwa ko hamenywa uko bahagaze mbere yo gutangira imirimo yabo.

Ati “Turashaka rero kugira itsinda risaga nka 1000 banyanyagiye mu mujyi ahangaha, buri gihe tuzajya dusuzuma turebe muri bo niba nta wanduye kuko bazaduha amakuru niba nta cyorezo cyaba kiri mu baturage, kuko ukuntu bagenda bahura n’abantu babatwara, nihagira umumotari wandura bizaduha amakuru y’uko hari ikibazo kiri mu baturage”.

Yakomeje agira ati “Twabasuzumye, ubu twabifashe nk’igipimo fatizo muri kiriya cyiciro cy’abamotari, tuzabikurikirana buri gihe kugira ngo turebe uko icyorezo cyaba gihagaze mu Mujyi wa Kigali ndetse n’ahandi.”

Minisitiri Ngamije avuga ko gusuzuma abamotari kandi bigamije kumenya uko ubwandu buhagaze muri bo, aho hafashwe ibipimo bimwe hagendewe ku myaka, aho batuye, ku buryo bizatanga ishusho y’uko icyorezo cyaba gihagaze mu bamotari.

Abamotari barahiye ko batazatwara umuntu utambaye agapfukamunwa.

Umumotari witwa Rugira Anastase ati “Tariki ya mbere twebwe abamotari turi kuyita ’save the date.’ Tumaze igihe tururuka imigongo tumeze neza,mu mutwe turi fresh.”

Turatsinze Edson we ati “Mvuye kwipimisha Covid 19 nkaba nari maze kubona mubazi nkaba mfite courage yo gutangira akazi ku wa mbere mbese ibintu ni uburyohe nta kibazo.

Moto zizasubira mu muhanda tariki ya mbere Kamena nk’uko byemerejwe mu nama y’abaminisitiri iheruka.

Amezi abiri yari ashize amapine ya moto zabo atikaraga. Ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri zabazindukanye bajya kunoza imyiteguro ya nyuma.

Umuyobozi wabo Ngarambe Daniel yagize ati “Uburyo tuzahagarara neza kuri ya metero, gushyiraho uburyo bwo gukaraba ndetse no kugendana umuti wo gupuriza muri casque, tubigisha uburyo bagomba kuzaba bafite agapfukamunwa n’umugenzi utagafite ntibamutware. Hari uburyo buzakoreshwa bwa cashless hakoreshejwe mubazi, umuntu adafite amafaranga mu ntoki.”

Iri koranabuhanga rya mubazi cyangwa compteur ni ryo rizajya rifasha umugenzi kwishyura akoresheje amafaranga ari kuri simcard y’ikigo cy’itumanaho bakorana. Ibi byose ni ukwirinda gukorakora amafaranga byatuma covid 19 ikwirakwira mu baturage.

Abamotari kandi na bo ngo nta mugenzi utujuje ibisabwa bazareba n’irihumye ukurikije izi ngamba bafite.

Rugira Anastase ati “Njyewe uwo ntazatwara ni umuntu utambaye agapfukamunwa, atakarabye adafite n’agatambaro, uwo ntabwo nzamutwara.”

Mugisha Ronald ati “Umukiriya azajya yicara kuri moto, atabanje kubaza ibiciro, umumotari atangize mubazi ye mwagera aho mugiye mubazi ikakwereka igiciro ugomba kwishyura ukishyura ukoresheje mobile money cyangwa airtel money.”

Ba nyir’izi mubazi bavuga ko mu minsi izakurikiraho ibyo gukoresha telefoni bizasimburwa n’ikarita nka zimwe zikoreshwa mu modoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali.

Abatega moto na bo, icyashobokaga kwari ugutonda umwanya ku murongo bategereje imodoka na zo ubu zitarimo gutwara abantu benshi nka mbere, byakwanga inzira bakayihata ibirenge batitaye ku bilometero ifite.

Mu Rwanda hari abamotari basaga gato ibihumbi 45. Umujyi wa Kigali wonyine urimo ibihumbi 26 birengaho. Aba bose itariki ya mbere Kamena bayitegereje nk’abategereje ikindi cyiciro cy’imikorere mishya.

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 18 Gicurasi 2020 yemeje ko ingendo zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali zizongera gusubukurwa ku wa 1 Kamena, ndetse ko ari na wo munsi moto zitwara abantu zizemererwa kongera gukora.

Niyomugabo Albert /MUHABURA.RW

  • admin
  • 27/05/2020
  • Hashize 4 years