Coup d’État yo muri Gabon ishobara kuba aragakino k’ Umumuryango wa Bongo

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 03/09/2023
  • Hashize 8 months
Image

Umuntu wa hafi wa perezida wahiritswe muri Gabon avuga ko kuba igisirikare cyarafashe ubutegetsi nta kindi kintu bizagezaho kitari ikomeza ry’ubutegetsi bw’umuryango wa Bongo, umaze imyaka 55 ku butegetsi.Uyu mugabo, utifuje gutangazwa izina ku mpamvu z’umutekano, yagize ati: “Jenerali Brice Oligui Nguema ni umuntu mu buryo butaziguye uva mu muryango wa Bongo”.

Yaburiye abarimo kwishimira ihirikwa ry’ubutegetsi kutitega ko hari byinshi bizahinduka.

Igisirikare cyasezeranyije gushyira iherezo ku butegetsi bwa Bongo ubwo cyafataga ubutegetsi.

Abasirikare batangaje ko bafashe ubutegetsi nyuma gato yuko Perezida Ali Bongo atangajwe ko ari we watsinze amatora yateje impaka. Afungishijwe ijisho mu rugo iwe.

Ku wa gatandatu, igisirikare cyavuze ko imipaka y’iki gihugu yongera gufungurwa nyuma yuko yari yafunzwe ubwo habaga ihirikwa ry’ubutegetsi ku wa gatatu.

Coup d’État yo muri Gabon ishobara kuba aragakino k’ Umumuryango wa Bongo

Amagambo y’uyu mugabo waduhaye amakuru yunga mu bivugwa na Albert Ondo Ossa, umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, wabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press ko iri hirikwa ry’ubutegetsi ari “impinduramatwara yo mu ngoro , yakozwe n’umuryango wa Bongo kugira ngo ugumane ubutegetsi.

Urugaga rushyigikiye Ossa, rwitwa Alternance 2023, ruvuga ko ari rwo mu by’ukuri rwatsinze amatora yo ku wa gatandatu ushize, rwashishikarije amahanga gusaba ko hasubiraho ubutegetsi bwa gisivile.

Alexandra Pangha, umuvugizi wa Ossa, yabwiye BBC success iyinkuru ati: “Twishimiye ko Ali Bongo yahiritswe ariko … twizeye ko amahanga azahaguruka agashyigikira Repubulika n’ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi agasaba igisirikare gusubiza ubutegetsi abasivile”.

Pangha yongeyeho ko gahunda yo gutuma Gen Nguema arahizwa ku wa mbere nka perezida w’inzibacyuho “itumvikana”.Iryo hirikwa ry’ubutegetsi ryamaganwe n’umuryango w’abibumbye, abaturanyi ba Gabon n’Ubufaransa – bwahoze bukoloniza Gabon ndetse bufitanye umubano wa hafi n’umuryango wa Bongo.

Gabon yabaye ihagaritswe mu muryango w’Ubumwe bw’Afurika.Mu ijambo kuri televiziyo ku mugoroba wo ku wa gatanu, Gen Nguema yavuze ko igisirikare kizakora “byihuse kandi mu buryo bwa nyabwo” kugira ngo hasubireho ubutegetsi bwa gisivile ariko nta ngengabihe yatanze.

Yavuze ko bazirinda amatora “Asubiramo amakosa amwe” mu kugumisha abantu bamwe ku butegetsi.Ariko uyu waduhaye amakuru yavuze ko uyu mutegetsi mushya wa Gabon, ukuriye umutwe w’abasirikare barindaga Bongo, ari “umuntu mu buryo butaziguye uva mu muryango wa Bongo. Ni umuhungu mu bya roho wa Omar Bongo kandi buri gihe cyose yamye ari umuntu wa hafi cyane w’umuryango wa perezida”.

Uyu waduhaye amakuru yongeyeho ko bamwe bemeza ko Gen Nguema ari mubyara wa Ali Bongo.Omar Bongo yabaye ku butegetsi mu gihe cy’imyaka 41, mbere yuko umuhungu we Ali amusimbura ubwo yari amaze gupfa mu 2009.Intsinzi mu matora za Ali Bongo zakurikiyeho buri gihe zamaganywe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko zabayemo uburiganya bwinshi.

Umugore uri kumwe n'umusirikare

AHAVUYE ISANAMU,REUTERS

Insiguro y’isanamu,Abanya-Gabon benshi bizeye ko kuba igisirikare cyarafashe ubutegetsi bizageza ku mpinduka mu gihugu cyabo

Uwaduhaye amakuru yanavuze ko ihirikwa ry’ubutegetsi ryatunguye buri wese, nubwo hari hari ibihuha kuri Gen Nguema.Yagize ati: “Byatunguye cyane itsinda ryacu ariko muri iyi myaka ibiri ishize, hari hari ibihuha bivuga ko niba hari umugabo umwe ufite ubushobozi bwo guhungabanya ubutegetsi, yaba ari we [Gen Nguema].

Buri gihe yagiye agira uruhare rukomeye cyane mu muryango wa Bongo kandi yifitemo ububasha karemano ariko bwihishe”.Bivugwa ko mbere y’urupfu rwa Omar Bongo mu 2009, Gen Nguema yasezeranyije ko azita ku muryango we.

Ariko ubwo Ali Bongo yajyaga ku butegetsi, uwo musirikare yoherejwe hanze gukora nk’umufasha mu bya gisirikare (attaché militaire) muri ambasade za Gabon muri Maroc no muri Sénégal.

Uwaduhaye amakuru arasobanura ati: “Ubwo yagarukaga mu 2019, Gen Nguema yabonye ko uruziga rw’abagize ubutegetsi rwagutse rurenga abo mu muryango ba hafi kandi abona ko kugenzura leta byari birimo kugenda bica umuryango wa Bongo mu myanya y’intoki”.

Aho hari nyuma yuko Ali Bongo agize uburwayi bw’iturika ry’imitsi yo mu bwonko (buzwi nka ‘stroke’), bituma amara umwaka atari mu mirimo ye nka perezida, ndetse habaho n’abasaba ko yegura ku butegetsi.

Abantu benshi biraye mu mihanda yo mu murwa mukuru Libreville kwishimira ihirikwa rya Bongo, ariko uyu waduhaye amakuru avuga ko ibi ahanini ari ukubera ko “bashakaga kubohorwaho izina ry’umuryango wa Bongo”.

Ati: “Ariko ukuri ni uko ihirikwa ry’ubutegetsi ahanini ni ikomeza ry’ubwo butegetsi bwahinduriwe izina gusa”.Nyuma gato yuko hatangajwe iryo hirikwa ry’ubutegetsi, inshuti nyinshi za perezida wahiritswe zatawe muri yombi, zirimo n’umuhungu we Noureddin Bongo Valentin, w’imyaka 31, washinjwe ubugambanyi bwo ku rwego rwo hejuru na ruswa.

Televiziyo y’igihugu yerekanye amashusho y’uwo muhungu we hamwe n’ay’izindi nshuti za hafi za Bongo, bari imbere y’amavalisi (valises) y’amafaranga. Televiziyo y’igihugu yatangaje ko ayo mafaranga yafatiwe mu ngo zabo. Nta cyo baratangaza kuri ibyo bashinjwa.

Ariko uwaduhaye amakuru avuga ko ibi ahanini byari ikinamico.Ati: “[Gen Nguema] Yashakaga gutanga ubutumwa bukomeye ku baturage mu guta muri yombi umuhugu wa perezida.

Buri muntu wese arimo kwishima ubu ariko ntidukwiye kwibagirwa ko umukuru w’inzibacyuho yaririye ku meza y’umuryango wa Bongo mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri za mirongo.“Afite ubunararibonye bwinshi ndetse yashoboye kugarura icyizere, ariko abaturage ba Gabon bagomba gukomeza kuba maso”.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 03/09/2023
  • Hashize 8 months