Côte d’Ivoire:Abantu 12 batawe muri yombi bazira gutaburura umurambo wa Dj Arafat

  • admin
  • 02/09/2019
  • Hashize 5 years
Image

Igipolisi cya Côte d’Ivoire cyafashe abantu 12 bashinjwa gusenya imva y’umuhanzi w’icyamamare muri iki gihugu Dj Arafat,bagapfundurura isanduku yari yashyinguwemo.

Abanya Côte d’Ivoire benshi bababajwe na video yezengurutse ku mbuga nkoranyamabaga yerekana abakunzi ba DJ Arafat,bakura isanduku ye mu aho yari iri barayifungura kugira ngo barabe neza koko niba umurambo we arimo by’ukuri.

Gusa aba bafana be batijwe umurindi n’ibihuha bimaze iminsi bikwiragizwa aho byavuzwe ko uwapfuye atari we ahubwo babeshya kandi we ikizwi yarapfuye azize impanuka.

Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo abantu ibihumbi n’ibihumbi bitabiriye igitaramo cyabereye ku kibuga cy’umupira mu rwego rwo kwibuka ubuzima bwa muzika uyu muhanzi yari abayemo.

Usanzwe Dj Arafat, amazina ye nyakuri ni Ange Didier Houon, yavutse ku wa 26 Mutarama 1986 yitaba Imana kuwa 12 Kanama 2019 azize impanuka ya moto.

Icyo yari azwiho ni uko yari ikitegerezo mu muziki wo mu njyana ya Coupé-décalé yamamaye cyane mu myaka ya 2000 na 2010.Iyi njyana yakunzwe bikomeye muri iyo myaka,n’urubyiruko rwo muri Côte d’Ivoire.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 02/09/2019
  • Hashize 5 years