Coronavirus: U Rwanda rumaze guhomba ’miliyoni $8’ mu nama zasubitswe

  • admin
  • 17/03/2020
  • Hashize 4 years
Image

Ingaruka z’icyorezo cya coronavirus ziri kugaragara ku buzima n’imibereho bwite y’abantu ariko kandi no ku bukungu bw’ibihugu, mu bigendanye no kwakira inama, amahuriro n’amamurikabikorwa u Rwanda rumaze guhomba ikigereranyo cya 10% by’ayo rwari kwinjiza muri ibi bikorwa.

Iki cyorezo cyatumye hari ibicuruzwa bimwe by’ibanze ku masoko mu mujyi wa Kigali bigurwa vuba kurusha mbere mu gihe hari abibaza ko bishobora kuba ngombwa ko badasohoka mu ngo zabo.

Emelyne Mukansanga, umuturage wo mu murenge wa Kagarama mu karere ka Kicukiro mu Rwanda, avuga ko mu gitondo uyu munsi ku wa kabiri yagiye kugura ifu y’ibigori (kawunga) agasanga bayizamuye.

Yagize ati: “Ifu ya ’kawunga’ naguraga 800Frw ku kiro nsanze bayigejeje kuri 900 hano Ziniya (isoko riri ku Kicukiro), ariko bakabije kuko turabona ari ukurenga ku itangazo ry’ibiciro twabonye ejo”.

Minisiteri y’ubucuruzi mu Rwanda ejo yasohoye itangazo rivuga ibiciro ntarengwa ku bicuruzwa bimwe na bimwe, mu gihe hari abacuruzi bamwe bashaka cyangwa batangiye kuzamura ibiciro.

Amasoko y’imari n’imigabane ku isi akomeje guhungabana ku kigero kidasanzwe, amasoko nk’aya muri Amerika yaguye ku kigero kitigeze kubaho kuva mu 1978.

Dow Jones index, isoko ry’imari ripima uko imari n’imigabane bya kompanyi zikomeye muri Amerika bihagaze, ryatangaje guta agaciro kuri 12.9%, nyuma y’uko Perezida Donald Trump avuze ko ubukungu bwa Amerika bugana aho bushobora kwitura hasi.

Ibikorwa byo kwakira abantu, inama, amahoteli, za restaurants n’ubukerarugendo mu bihugu by’aka karere nabyo biri kugirwaho n’ingaruka kubera ingamba zibuza guhura kw’abantu benshi.

U Rwanda ni igihugu cyashyize imbaraga mu kubaka ubukungu bushingiye kuri serivisi, mu buryo bugaragara leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu bukerarugendo no kwakira abantu.

Nelly Mukazayire, umuyobozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama (Rwanda Convention Bureau), avuga ko kugeza ubu hamaze gusubikwa inama 20 zari kubera mu Rwanda mu kwezi kwa gatatu n’ukwa kane.

Madamu Mukazayire yabwiye televiziyo y’u Rwanda ko hakibarurwa ingaruka za coronavirus ariko ikigereranyo cy’amafaranga izi nama zashoboraga kwinjiza mu bukungu ari hafi miliyoni 8 z’amadolari y’Amerika.

Madamu Mukazayire avuga ko uyu mwaka hari intego yo kwakira inama 147 zari kuzana miliyoni $88.

Ati: “Ubu rero [igihombo] kimaze kuba hafi 10% ry’ibyo twateganyaga, ni umubare munini nubwo tukiri kubibarura”.

Avuga ko icyizere gihari ari uko izi nama zitahagaritswe ahubwo zasubitswe, bityo bizeye ko zizashyirwa ikindi gihe nyuma y’iki cyorezo.

Mu gihe ibihugu bitandukanye biri gufunga imipaka, ingendo nyinshi ku isi ziragenda zihagarikwa kompanyi z’indege zikabura akazi.

Abahanga mu bukungu bavuga ko urwego rw’indege za gisiviri ari rumwe mu nzego z’ubukungu zizahungabanywa cyane n’iki cyorezo kurusha izindi.

Chief editor/ Muhabura. rw

  • admin
  • 17/03/2020
  • Hashize 4 years