Congo – Rwanda: Imitingito ikomeje gutera abantu benshi ubwoba

  • Niyomugabo Albert
  • 25/05/2021
  • Hashize 4 years
Image

Mu mujyi wa Gisenyi mu Rwanda abahatuye bavuga ko mu ijoro ryakeye no mu gitondo cya none ku wa kabiri bakomeje kumva imitingito yoroheje n’imeze nk’iremereye, irumvikana kandi no mu mujyi wa Goma muri DR Congo.

Imitingito ikomeje kumvikana kuri uyu wa kabiri mu mujyi wa Gisenyi nk’uko abahatuye babivuga.

Abantu benshi basohotse birinda kuba bari mu nzu babamo, amashuri nayo yabaye abujije abana kuza kwiga.

Iyi mitingito iri kuba nyuma y’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, nubwo iri ku gipimo cyo hasi imaze gusenya inzu zibarirwa muri za mirongo no kwangiza izigera muri magana mu karere ka Rubavu, nk’uko abaturage babivuga.

Jean Marie Vianney Gatabazi, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu Rwanda, ejo ku wa mbere yabwiye abanyamakuru ko bamwe mu baturage basenyewe n’iyi mitingito bahawe aho gucumbika.

Ikigo cya leta gishinzwe Mines, Petroli na gas mu Rwanda kigaragaza ko umutingito ukomeye wumvikanye i Rubavu kugeza ubu ari uwari ku gipimo cya magnitude 5.1 ejo ku wa mbere mu gitondo.

Iki kigo kivuga ko hagati ya saa moya na saa mbili z’ijoro ryacyeye humvikanye imitingito iri ku gipimo cyo hagati ya 2 na 3.

Umwe mu baturage ba Gisenyi yavuze ko mu gihe cy’isaha imwe humvikana imitingito hagati y’ibiri n’itatu, avuga ko abantu benshi bahangayitse.

Maisha Patrick, yavuze ko hari inzu z’abaturage zangiritse, ndetse ishuri rizwi nka ESSA Gisenyi bimwe mu byumba byaryo byasenyutse.

Célestin Kasereka Mahinda, umuhanga mu by’ibirunga akaba n’ukuriye ishami rya siyanse muri Observatoire Volcanologique de Goma, avuga ko imitingito ibaho cyane igihe nk’iki.

Ati: “Ibi biraba cyane, mu 1977 no mu 2002 nabwo nk’ibi byarabaye, kuri twebwe ni ibisanzwe ariko bituma turushaho gukurikirana.”

Minisitiri Gatabazi avuga ko hari abanyecongo bagera kuri 300 bageze iwabo bavuye aho bari bahungiye mu Rwanda ku wa gatandatu ariko bakongera bakagaruka mu Rwanda kuwa mbere.

Avuga ko aba basanze imitingito iwabo n’amazuku yabangirije bakagaruka, ubu bari mu murenge wa Busasamana mu gice cy’icyaro aho bageze bavuye hafi yaho muri teritwari ya Nyiragongo.

Minisitiri Gatabazi avuga ko iyi mitingito yagabanyije ubukana ku bipimo bya magnitude, kandi ko abahanga bavuga ko imitingito igira ingaruka zikomeye iyo igeze ku gipimo cya magnitude umunani (8).

Avuga ko impunzi ziri mu Rwanda minisiteri y’ubutabazi igomba kubageraho kugira ngo bahabwe ubufasha bw’ibanze, nubwo avuga ko biteze ko atari impunzi zizamara igihe kinini.

  • Niyomugabo Albert
  • 25/05/2021
  • Hashize 4 years