Congo: Intambara yongeye kubura hagati y’inyeshyamba za M23 na FARDC nyuma y’amasaha make y’imishyikirano
Kuri uyu wa Kane, intambara yongeye kubura hagati y’inyeshyamba za M23 n’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’amasaha make Perezida w’icyo Gihugu Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame bagiranye ibiganiro byafahse imyanzuro yo guhosha amakimbirane.
Ibyo biganiro byanzuye ko inyeshyamba za M23 zigomba gushyira intwaro hasi zigategereza kugirana ibiganiro na Leta ya RDC nk’uko byari byatangiye i Nairobi muri Kennya.
Iyo nama kandi yanzuye gukemura ikibazo cy’inyeshyamba za FDLR n’amashami yazo ahungabanya umutekano w’u Rwanda akingiwe ikibaba na FARDC. Yananzuye gushyiraho uburyo bunoze bwo gufasha abari impunzi gutahuka, no kurwanya amagambo y’urwango n’ihohoterwa rikorerwa Abayekongo bakoresha Ururimi rw’Ikinyarwanda.
Undi mwanzuro wabaye uwo gushyiraho itsinda rishinzwe ubutasi rihuriweho hagati y’u Rwanda na RDC ndetse na Komisiyo Ihoraho ishinzwe gukurikirana no gushaka umuti w’ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi, yitezwe no kongera guhurira i Luanda ku ya 12 Nyakanga.
Nyuma y’ibiganiro, ubuyobozi bwa M23 bwavuze ko butanyuzwe n’umwanzuro Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na RDC bafashe byo gushyira intwaro hasi no kurekura ubutaka bigaruriye, bwemeza ko bukeneye kumvikana na Guverinoma nta yandi mananiza.
Umuvugizi wa M23 Willy Ngoma yavuze ko imyanzuro yafatiwe i Luanda ari nk’inzozi, ati: “M23 yonyine ni yo ishobora gusinya umwanzuro wo guhagarika intambara na Guverinoma.”
Ni mu gihe Perezida wa Senegal akaba n’Umuyobozi w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) Macky Sall, yavuze ko yanyuzwe n’ibyemezo byafashwe n’Abakuru b’ibihugu byombi bahujwe na Perezida w’Angola João Manuel Gonçalves Lourenço.
Perezida Macky Sall yagize ati: “Ndashimira kandi ngashishikariza impande zose gukurikiza imbaraga [Perezida Kagame na Tshisekedi] bakomeje gushyira mu kwimakaza inzira y’amahoro.”
Inyeshyamba za M23, Leta ya RDC ivuga ko zishyigikirwa n’u Rwanda, zatangiye kugaba ibitero bikomeye ku butaka bwegereye umupaka w’u Rwanda na Uganda guhera mu mpera za Werurwe uyu mwaka, zifata ibirindiro by’ingenzi by’ingabo za FARDC n’imijyi itandukanye.
U Rwanda ruhakana rwivuye inyuma kuba rushyigikira izo nyeshyamba, rushimangira ko rutashoboraga kubikora mu gihe rwari mu murongo mwiza wo kubaka ubushuti n’ubutwererane birambye na RDC byamaze imyaka irenga 27 bidacana uwaka.
Leta y’u Rwanda ishimangira kandi ko nta mpamvu n’imwe yari gushingiraho yivanga mu bibazo by’Abanyekongo bananiwe kumvikana hagati yabo, igashinja Leta ya RDC kuba irimo gukora amakosa akomeye yo kwifatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abasize bahekuye u Rwanda mu myaka 28.
Uyu munsi ni bwo hongeye kumvikana urusaku rw’amasasu mu bice bya Kanyabusoro na Kazuba ku butaka bwa Teritwari ya Rutshuru, abaturage bakaba bakomeje guhunga bata ibyabo nk’uko byatangajwe n’umwe mu bakuriye Sosiyete Sivile yo muri ako gace Jean-Pierre Karabuka.
Willy Ngoma wa M23 yavuze ko habayeho guhererekanya amasasu nyuma y’aho ingabo za FARDC zageragezaga kugaba ibitero ku birindiro byabo i Kanyabusoro.
Umuvugizi w’Ingabo za RDC mu Ntara ya Kivu y’Amajyagururu Gen. Sylvain Ekenge, ntiyahise asubiza Ijwi ry’Amerika ryashakaga kumenya uko bihagaze.I