Commonwealth: U Rwanda rugiye kwakira Inama y’Ihuriro ry’Abubatsi

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 09/04/2024
  • Hashize 3 weeks
Image

Kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 23 Kanama 2024, u Rwanda ruzakira Inama y’Inteko Rusange y’Ihuriro ry’Inzobere mu guhanga inyubako (Architects) bo mu Muryango w’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth).

Iyo ni inama  izaba ari umwanya mwiza, kuri izo nzobere zizaganira ku ngingo zitandukanye zirimo guhanga udushya, kubaka imijyi igezweho kandi itajegajega ishobora guhindurwa bijyanye n’igihe.

Inzego zishinzwe imiturire mu Rwanda zivuga iyi nama ije ari ingirakamaro mu kuganirira hamwe uko hatezwa imbere imijyi iramba n’ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije.

Ndibwami Alex, Umuyobozi  wa Komite itegura iyi nama yavuze ko imwe mu ntego yayo ari guhurira hamwe, gusangira ubumenyi, guhanga ibishya no kongera imbaraga mu bumenyi n’ubushobozi busanzwe by’umwihariko mu kubaka imijyi ikomeye ndetse no gusangira ubumenyi mu kubungabunga ibidukikije.

Yongeyeho ati: “Ikigo cy’u Rwanda cy’Inzebere mu guhanga inyubako n’abafatanyabikorwa bacyo bizeye ko  iyi Nteko Rusange izaba ari amahirwe akomeye yo kuzirikana ku mbaraga zashyirwamu kurimbisha imijyi kandi ikaba itajegajega, nk’uko byasabwe n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (CHOGM), yabaye  mu myaka ibiri ishize.”

Iyo nama nyunguranabitekerezo yitegerejwe i Kigali kandi, izarebera hamwe ibyakozwe mu bushakashatsi butandukanye ndetse izanahuza abanyeshuri biga ibijyanye n’ubwibutsi muri kaminuza, hakazanasuzumirwa hamwe Politiki zishyirwaho n’ibindi.

Muri iyo nama kandi hazaberamo imurakabikorwa ry’ubwubatsi aho abanyeshuri bazaboneramo umwanya wo gukora imikoro ngiro yabo ndetse binabafashe gukarishya ubumenyi bwabo mu bijyanye n’ubushakashatsi.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 09/04/2024
  • Hashize 3 weeks