COMESA Yanze Gukorera Inama mu Burundi

  • admin
  • 31/07/2017
  • Hashize 7 years

Umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’uburasirazuba niy’amajepfo “COMESA” wanze ko inama zawo z’uyu mwaka zibera mu Burundi nk’uko byari biteganyijwe.

Mu’ibaruwa umunyamabanga mukuru wa Comesa Sindiso Ngwenya yandikiye Minisitiri w’Uburundi ushinwe ubucuruzi , Ninganda Pelate Niyonkuru yamubwiye ko Uburundi butagize imyiteguro ihagije yo kwakira inama y’inzego za Comesa, iy’Abakuru b’ibihugu b’uwo muryango hamwe n’abagore babo.

Umunyambanga mukuru wa Comesa asobanura ko zimwe mu mpamvu zatumye ibihugu bigize uwo muryango bitemera ko Inama yabereye I Bujumbura muri uyu mwaka.

Ngwenya Akomeza avuga ko ahanini atanga urugero ku mazu y’ Ubwiherero adakwiriye ku bantu bose ba kwitabira iyo nama, ama hoteri atari ku rugero rushimishije, ibyumba biberamwo ama nama bidakwije ibisabwa n’amategeko ,imodoka za banyakubahwa cyane cyane abakuru b’ibihugu zitigeze zerekanwa n’ubwo intumwa za Comesa zaje gukora ubugenzuzi I Bujumbura zemejeko nta internet iri kurugero rugakwiye. ibiro by’umunyambanga mukuru wa Comesa bivuga ko ku bijyanye na internet inama ikeneye n’ibura ama mega ogtet 20 ariko ayashobora kuboneka akaba atarenga kuri atanu.

Kubijyanye n’imodoka zakoreshwa n’abandi bantu bazitabira Inama ntizi kwiye , umunyambanga mukuru wa Comesa asobanura ko intumwa yohereje mu Burundi zasanze amashyirahamwe yose nta na rimwe rifite imibare y’imodoka z’ikenewe.

Izo ntumwa za Comesa zivovotera kandi ko zahawe Imodoka Imwe gusa mu gihe zarimo zigenzura Amahoteri n’bindi zireba ko ibikenewe byose byatunganyijwe. Zitangaza ko iyo zihabwa uburyo bukwiriye bwo gutembera ngo zari kubona ibindi bibanza byinshi.

Bwana Sindiso Ngwenya atangaza ko imyiteguro yiyo nama y’ibihugu ya Comesa n’abakuru b’ibihugu n’abagore babo iri ku bitugu bye kandi yanasobanuriye Pelate Niyonkuru ko bitagikunze ko iyo nama ibera mu Burundi.

Iyi nama ya Comesa n’ubwo hafashwe ingingo yo kuyisibya, hari ama nama atari make yo ku rwego rwa Afurika n’uturere yamaze imisi abera I Bujmbura. Twavuga nk’iy’umunyamabanga nshingwabikorwa w’ishyirahamwe mpuzamahanga w’ibihugu bigize ibiyaga bigali bya Afurika CIRGL n’umunyamabanga mukuru wa Afurika y’uburasirazuba EAC, iya bayobozi bigenga ba Leta n’imigambi y’ibihugu by’umuryango wa Afurika yo hagati CEEAC , iy’abahuza bo muri Afurika n’abo mu gice cy’abikorera ibyabo hamwe n’iyabafasha Uburundi n’izindi.

Perezida Nkurunziza mu mpera z’ukwezi kwa gatandatu uyu mwaka yari yasabye ibihugu byo muri EAC gutunganyiriza ama nama menshi mu gihugu cyiwe. Icyogihe yarimo afungura icy’umweru cyo kwizihiza imyaka 10 Uburundi bumaze muri uwo muryango.

Amategeko agenga Comesa avuga ko mu gihe igihugu bikinaniye gutegura neza inama z’uwo muryango zihita zimurirwa I Lusaka muri Zambiya ku kicaro cyawo. Niba nta kindi gihugu cya kwerekana ko cyiteguriye kwakira ayo ma nama niko bizagenda.

Inama Comesa ziheruka kubera muri Ethiopia mu mwaka w’I 2015 ari naho Uburundi bwari bwasabye kuzakira iyikurikira yo muri uyu mwaka w’I 2017.

Yanditswe na Ruhumuriza Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 31/07/2017
  • Hashize 7 years