Colonel Muhizi yatangaje ko mudugudu yatinye gutanga amakuru ubwo FDLR yagabaga igitero cyaguyemo umuyobozi wayo

  • admin
  • 12/12/2018
  • Hashize 5 years
Image

Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Rutsiro buravuga ko mu barwanyi baheruka gutera mu kagari Rusura mu murenge wa Busasamana abarwanyi icyenda bahasize ubuzima.

Colonel Muhizi Pascal uyobora ingabo mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Rutsiro yabitangaje mu nama yahuje Guverineri w’ Intara y’ uburengerazuba n’ abaturage b’ umurenge wa Busasamana.

Col Muhizi avuga ko ashimira imikoranire y’ abaturage n’ ubuyobozi kuko abaturage babonye FDLR ziza bahise babimenyesha ubuyobozi.

Abaturage turabashima kuko mukora akazi kanyu neza, uwababonye yabimenyesheje mudugudu atinya kubivuga gusa icyadushimishije nuko umwanzi aho gutera abaturage yateye ingabo zacu. Nibyo mpora nsenga nsaba Imana kuko isomo baribonye.”

Col Muhizi abitangaje nyuma y’ uko mu rukerera rw’ igitero habonetse imirambo 4 y’ abarwanyi bapfuye kuwa 12 Ukuboza mu kibaya cya Congo habonetse indi mirambo 5 y’ abarwanyi bahaguye nyuma yo guhunga amasasu y’ ingabo z’ u Rwanda zabarasaga.

Guverineri Munyantwari Alphonse akaba yatangaje ko Abanyarwanda bakeneye ubuyobozi bwiza buteza imbere imibereho yabo n’ iterambere ry’ abaturage ariko badakeneye ababatesha umutwe bababuza gukora.

Ubuyobozi bw’ ingabo buvuga ko umuyobozi w’ abayobozi ba FDLR bateye yahaguye ariko mbere yo gupfa atabaza umuturage usanzwe mu Rwanda witwa Maguru usanzwe azwi gukora magendu wari ufitweho amakuru yo gukorana na FDLR.


Col Muhizi avuga ko ashimira imikoranire y’ abaturage n’ ubuyobozi kuko abaturage babonye FDLR ziza bahise babimenyesha ubuyobozi
Abaturage bitabiriye inama n’umuyobozi

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 12/12/2018
  • Hashize 5 years