CNLG yatangaje ko mu mahanga ari ho higanje ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yatangaje ko mu mahanga ari ho higanje ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bikaba bikorwa na bamwe mu Banyarwanda bahatuye bimukanye ingengabitekerezo ya Jenoside no mu dutsiko tw’Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga bitwa ko bakora poritiki.
CNLG yagarutse kuri iyo ngingo mu gihe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Ukuboza 2020, u Rwanda rwifatanyije n’amahanga kwizihiza isabukuru ya 72 y’Amasezerano Mpuzamahanga yo Gukumira no Guhana icyaha cya Jenoside yo ku wa 09 Ukuboza 1948.
Intero y’uyu mwaka igamije kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo.
Abahakana n’abapfobya Jenoside ngo babikoresha mu gutanya Abanyarwanda babangisha ubuyobozi bwabo, bagamije gushyigikira abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi no gusenya Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.
CNLG ivuga ko mu biteye impungenge ari uko ubu hashibutse urubyiruko rushukwa n’ababitangiye kera barwihisha inyuma, ndetse hakaba hari n’abanyamahanga bamwe biyemeje guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi kubera urwango bafitiye bamwe mu Banyarwanda cyangwa impamvu za poritiki zituma bashyigikira abarwanya Leta y’u Rwanda.
CNLG yifuza ko hakomeza gushyirwa imbaraga mu ngamba zikomeye zifasha mu kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside mu Gihugu no hanze yacyo.
Tariki ya 21 Ukuboza 1947 ni bwo Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yemeje ko Jenoside ari icyaha mpuzamahanga, kigomba gukurikiranwa ku rwego rw’Igihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga, cyaba gikozwe n’abantu ku giti cyabo cyangwa gikozwe na Leta.
Hashingiwe kuri icyo kemezo, hatekerejwe amasezerano yo gukumira no guhana icyaha cya Jenoside, yemezwa n’Inteko Rusange ya Loni mu kemezo cyayo 260 A(III) cyo ku wa 09 Ukuboza 1948, atangira gushyirwa mu bikorwa guhera tariki ya 12 Mutarama 1951.
Kugeza ubu u Rwanda ruri mu bihugu 152 byemeje ayo masezerano , akaba ari na yo agena imiterere y’icyaha cya Jenoside.