CNLG irasanga Ubufaransa buri guhakana bukanapfobya Jenocide akorewe Abatutsi

  • admin
  • 07/10/2015
  • Hashize 9 years

Iyi komisiyo ivuga ko ubutabera bw’u Bufaransa bwongeye gukora igikorwa cyerekana ko bushyigikiye abantu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi bitangajwe nyuma y’aho ubushinjacyaha bw’i Paris busabiye ko Padiri Munyeshyaka Wenceslas atakurikiranwa n’ubutabera, tariki ya 19 Kanama 2015, urukiko narwo rwemejwe uko kudakurikiranwa n’amategeko.

CNLG ivuga ko uyu Padiri Wenceslas Munyeshyaka akurikiranyweho icyaha cya Jenoside we ubwe nk’umuntu wayiteguye, washishikarije abandi kuyikora, wayikoze cyangwa wafashije kuyikora ku buryo ubwo aribwo bwose akanashishikariza abandi gucura umugambi, gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Kudakurikiranwa n’ubutabera kwa Munyeshyaka Wenceslas, CNLG ivuga ko ari icyemezo giteye isoni. Ngo icyemezo nk’iki kirerekana uko ubutabera bw’u Bufaransa bumeze. Ngo nubwo buvuga ko bwigenga, biragaragara ko bukingira ikibaba igice cy’abanyapolitiki n’abasirikare bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, igahitana abantu barenga miliyoni, atari muri 1994 gusa, ahubwo no guhera hagati ya 1990 na 1993, ubwo u Bufaransa bwateraga inkunga ingoma y’abicanyi, haba mu rwego rwa politike, rw’amafaranga, rwa gisirikare ndetse n’urwa dipolomasi.

Iyi komisiyo ivuga ko u Bufaransa bwihutiye gusaba iyimurwa ry’imanza za Munyeshyaka na Bucyibaruta kandi ko ubushake buke bwabwo bwo gucira Munyeshyaka urubanza bwatumye Urukiko rw’i Burayi rureba uburenganzira bwa muntu rubuhamya mu mwaka wa 2004, icyaha cyo kudaca urubanza mu gihe cya ngombwa. Ku bwa CNLG, iki cyemezo cyo kudakurikiranwa kwa Munyeshyaka Wenceslas, ni ikinamico y’ubutabera yuzuye ihakana rya Jenoside. Ngo birerekana ndetse ko hashobora no kuzaba kudahanwa no kugirwa abere kw’abantu benshi bakoze Jenoside ubu batuye mu Bufaransa kuva muri 1994, bakaba abenshi muri bo banafite ubwenegihugu bw’u Bufaransa. CNLG ikomeza ivuga ko bitumvikana ko u Bufaransa bwanga kohereza abakurikiranyweho icyaha cya Jenoside mu Rwanda bwitwaje ko icyo cyaha kitari mu mategeko y’u Rwanda ahana mu 1994. Mu itangazo iyi komisiyo yashyize ahagaragara, igira iti “None se ubutegetsi bwa Kayibanda n’ubwa Habyarimana bwari guhana icyaha bwakoraga ubwabwo kuva muri 1959?”



Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr. BIZIMANA Jean Damascène

Ikomeza ivuga ko ibi bisobanuro nta reme ry’ubutabera bifite kuko itegeko ry’u Bufaransa n0 96-432 ryo ku wa 22 Gicurasi 1996 rijyanye no gusubiramo amategeko y’u Bufaransa yisunga icyemezo n0 955 cy’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, gishyiraho urukiko mpuzamahanga rucira imanza abantu bagize uruhare mu bikorwa bya Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu muri 1994 ku butaka bw’u Rwanda, ndetse no ku banyarwanda bari batuye mu bihugu bihana imbibi, rishyira mu mategeko ahana y’u Bufaransa ibyaha byose bikurikiranwa n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashiriweho U Rwanda (TPIR). Ikindi kandi ngo ububasha bw’uru rukiko buhera tariki 1/1/1994 bukageza tariki ya 31/12/1994 mu Rwanda no mu bihugu birukikije. Ingingo ya mbere y’iryo tegeko ry’u Bufaransa ryo muri 1996 iragira iti: “ Kugira ngo hashyirwe mu bikorwa icyemezo 955 cy’Akanama k’Umuryango Mpuzamahanga gashinzwe umutekano cyo ku wa 8/11/1994 gishyiraho urukiko mpuzamahanga rugomba gucira imanza abantu bakekwaho kugira uruhare mu byaha bya jenoside n’ibindi byaha bikomeye byibasiye inyokomuntu byakorewe ku butaka bw’u Rwanda, ndetse n’abanyarwanda bakekwaho ibyaha nk’ibyo byakorewe mu bihugu bihana imbibe n’u Rwanda, hagati y’itariki ya 1 n’iya 31/12/1994, u Bufaransa bufite uruhare mu guhana ibyo byaha kandi bugomba kugira ubufatanye n’urwo rukiko mu buryo bwemejwe n’iri tegeko”.

CNLG ivuga ko kuba u Bufaransa bwarashyize amategeko yabwo mu mikorere ya TPIR, bwemeye bidasubirwaho ko ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi byakurikiranwa n’inkiko zabwo cyangwa inkiko z’ibindi bihugu bwakoherezamo abakurikiranyweho ibyo byaha. Ngo kubw’ibyo nta kintu na kimwe kibuza ubutabera bw’u Bufaransa kohereza mu Rwanda cyangwa gucira imanza abakekwaho ibyaha bya Jenoside cyeretse impamvu za politike zonyine. CNLG ishishikariza abahohotewe ko bajuririra iki cyemezo cyo kudakurikiranwa kwa Munyeshyaka Wenceslas kandi iramagana ku mugaragaro icyemezo nk’iki ivuga ko gikoza isoni amategeko n’ubutabera.

www.muhabura.rw

  • admin
  • 07/10/2015
  • Hashize 9 years