Clare Akamanzi yasubije abanenze amasezerano y’u Rwanda na Arsenal

  • admin
  • 26/05/2018
  • Hashize 6 years
Image

Clare Akamanzi, umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere RDB yavuze ko abanenze u Rwanda kuba rwararekuye akabayo rukamamaza ubukerarugendo rukoresheje Arsenal hari ibyo birengagiza cyangwa batumva.

Ayo masezerano ni ay’uko iyi kipe izajya yambara imyenda iriho ikirango cya “Visit Rwanda” mu rwego rwo gukangurira abayikurikira n’abakurikira ruhago kumenya u Rwanda.

Bihwihwiswa ko ayo masezerano yishyuwe agera kuri miliyoni 30 z’amadolari y’Amerika mu myaka itatu. Yakiranywe ibyishimo ku ruhande runini, cyane cyane abasobanukiwe n’ibyo kwamamaza.

Bamwe babifataga nk’intambwe nshya u Rwanda ruteye rwo kutajenjeka ku isoko ry’ubukerarugendo, cyane cyane ko ayo masezerano yahuriranye n’uko ari bwo bwa mbere ikipe yo mu Bwongereza yaba yamamaje ku rutugu rw’imipira bakinana.

Abandi bumvaga ayo mafaranga akwiye kuba akoreshwa mu bikorwa bizamura abaturage mu gihugu, cyane cyane abakomeye.

Izi mpaka zaje kuba ndende ubwo hari n’amwe mu mashyaka yo mu Buholandi, kimwe mu bihugu bitera u Rwanda inkunga.

Abadepite bahagarariye aya mashyaka bavuze ko u Rwanda rukwiye gutanga ibisobanura ku mpamvu rwemeye gutanga amafaranga angana atyo rwamamaza mu gihe rugifite abaturage bakennye. Aba badepite babishingira ko amafaranga yakoreshejwe ashobora kuba yarakuwe mu yo batanga.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Akamanzi yasobanuye impamvu u Rwanda rwahisemo kwamamaza ubukerarugendo bwarwo anamara impungenge abibaza aho amafaranga rukoresha aturuka.

Yagize ati “Umuntu wese unenga amasezerano twagiranye na Arsenal yitwaje ko u Rwanda ari igihugu gikennye cyangwa gihabwa inkunga, yifuza ko u Rwanda rwazahora rukennye cyangwa ntasobanukiwe ko muri buri bizinesi yose, amafaranga yo kwimenyekanisha ari ingenzi mu gishoro.”

Yakomeje agira ati “Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere rwinjiza amafaranga menshi avuye mu bikorwa by’ubukerarugendo, muri ayo ni ho rukura ayo gukomeza kumenyekanisha ibikorwa byago kugira ngo umusaruro wiyongere.

Amasezerano ya arsenal rero nay o ni muri ubwo buryo yasinywemo, nk’uko dusanzwe tuyasohora iyo turimo gutegura amamurikabikorwa y’ubukerarugendo cyangwa twishyura abatwigira imishinga.”

Yasoje avuga ko u Rwanda rwihaye intego yo kuba rwinjiza agera kuri miliyoni 800 z’amadolari ya Amerika mu mwaka wa 2014. Agasanga nta kibazo kirimo u Rwanda rufashe make kuri miliyoni 404 z’amadolari rwinjiza ubu kugira ngo ruyakube kabiri.

Ati “Ibyo ntibizagerwaho ni twicara ngo turategereje, ariko bizashoboka nidufata iya mbere tukamenyekanisha u Rwanda nka hamwe mu hantu heza abantu basura. Nimutuze mureke isi itembere u Rwanda.



Niyomugabo Albert

  • admin
  • 26/05/2018
  • Hashize 6 years