Christophe Bazivamo yagizwe Umunyamabanga Wungirije wa EAC
- 07/06/2016
- Hashize 9 years
Christophe Bazivamo yagizwe Umunyamabanga Wungirije ushinzwe Imiyoborere n’Imari mu muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (EAC).
Bazivamo yari asanzwe ari umwe mu bahagarariye u Rwanda mu nteko y’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (EALA). Azatangira imirimo ye amaze kurahizwa na Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, uyoboye inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC muri iki gihe. Minisitiri Ushinzwe Imirimo ya EAC, Valentine Rugwabiza, yahamirije The New Times ayo makuru ndetse avuga ko namara kurahira azareka inshingano yari asanzwe afite. Ati”Leta y’u Rwanda yari yamutanzeho umukandida kuri uwo mwanya ndetse n’inama y’abaminisitiri ba EAC iheruka iramwemeza. Ubusanzwe ni itegeko ko inama y’abakuru b’ibihugu ari yo yemeza burundu uwahawe uwo mwanya ariko we ntazayitegereza.”
EAC igira abanyamabanga bane bungirije barimo ushinzwe imibereho myiza, igenamigambi n’ibikorwa remezo, politiki, imari n’imiyoborere. Bazivamo yayoboye minisiteri zitandukanye zirimo iy’ubutaka, ibidukikije, amashyamba n’ubucukuzi, iy’ubutegetsi bw’igihugu n’iy’umutekano w’imbere. Kuri ubu ni Visi-Perezida w’Umuryango FPR Inkotanyi.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw