Christiano Ronaldo na Gareth Bale bagiye guhurira mu kibuga batari muri BBC ahubwo bahanganye,

  • admin
  • 05/07/2016
  • Hashize 8 years

Christiano Ronaldo na Gareth Bale ni abakinnyi babiri b’ibihangenge ku mugabane w’I Burayi muri rusange. Kimwe mu bibigaragaza ni uko bombi ari inking za mwamba muri imwe mu makipe y’ubukombe ku isi, Real Madrid. Ni babiri muri bwa butatu busatirizi bwa Real Madrid buzwi nka BBC (Bale, Benzema na Christiano). Bakaba baherutse no kwegukana igikimbo cya UEFA Champions League bari hamwe muri iyo kipe. Kuri ubu ariko amazi ntakiri yayandi yo muri Real kuko buri umwe ari gukinira ikipe ye y’igihugu mu mikino ua EURO 2016 mu Bufaransa aho bageze muri ½. Christiano na Portugal bazahura na Bale na Whales kuri uyu wa gatatu . Bagiye guhura buri umwe afite agahigo yaciye muri iri rushanwa. Ese ninde usigara ni nde ukomeza?

Christiano Ronaldo na Portugal bageze muri ½ nta mukin n’umwe bari batsinda cyangwa ngo batakaze mu minota 90 y’umukino isanzwe. Yose barayinganyije. Mu matsinda, Potugal 1-1 Iceland, Portugal 0-0 Austria bananganya na Hungry 3-3. Muri 1/8 Portugal 0-0 Croatia (Partigal yaje gutsinda 1 mu minota y’inyongera). Muri ¼ Portugal 1-1 Polonye (bakizwa na penalite).Muri iyo mikion yase Portugal imaze gutsinda ibitego 6 uyu musore afitemo bibiri gusa. Kimwe mu birikumwongerera imbaraga muri iyi mikino ni uko kugera kure hashoboja ni ko kuzamura amahirwe ye yo kuzatwara Ballon d’ Or cyane ko mukeba we Messi nta kidasanzwe yakoze na Argentina muri Copa America Centenerio.

Gareth Bale na Wales bari mu bihe byiza kurushaho. Ku nshura ye ya mbere muri iyi mikino, uyu yafashije bigaragara igihugu cye gukora ibyo abantu batatekerezaga. Ntawatekerezaga ko Wales yayobora itsinda by’umwihariko rirmo Ubwongereza. Ku rupapuro kandi ni bake biyumvishaga ko iyi kipe yasezerera Ububiligi butakibura mu myanya nibura itatu ya mbere ku isi ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA. Mu mikino ya ¼ Wales ntiyabyitayeho, ntiyatinya n’amazina akomeye yari muri iyo kipe maze bayisezerere ku bitego 3-1. Bale yakuyeho agahigo ko gutsinda ibitego byinshi kuri za kufura (free Kick) mu irushanwa rimwe yatsinze bibiri bityo akuraho ako gahigo kari gafitwe na Zinedine Zidane, Michel Platini na Thomas Hassler.

Tugiye ku mukinnyi ku giti cye ntawutakemeza ko Bale ari hejuru ya Christiano muri iyi mikino ariko nta mukino usa nk’undi. Byatangiye gutera impaka ndende cyane cyane ku bakunzi ba Real Madrid babuhe ayo bacira n’ayo bareka bubijyane no guhitamo uwa bazababari inyuma. Kimwe mu byitezwe muri uyu mukino ni ibura ry’umwe mubakinnyi b’imena ba Wales ariwe Aaron Ramsey. Uyu muknnyi usanzwe ukinira Arsenal mu Bwongereza natazagaragara muri uyu mukino kubera amakarita y’umuhondo yabonye mu mikino yashize.


Yanditswe na Rukundo Xaver/Muhabura.rw

  • admin
  • 05/07/2016
  • Hashize 8 years