CHOGM: Uko imihanda ikoreshwa kukuri uyu wa 20 Kamena 2022
Kuri uyu wa Mbere taliki ya 20 Kamena, ni hwo Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma z’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza CHOGM 2022 itangira kubera mu Mujyi wa Kigali. Ni nama ihuje abasaga 5,000 barimo Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma 35.
Mu gihe imirimo y’inama ya CHOGM izaba ikomeje, imwe mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali izaharirwa abitabiriye iyo nama nk’uko bisanzwe kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Kamena.
Imihanda izakoreshwa n’abitabiriye inama ya CHOGM ni: Serena Hotel – Payage – Sopetrad – Kimicanga – Kimihurura -Gishushu – Gisimenti – Giporoso – Nyandungu – Kuri 15 – Mulindi – Ku ruganda rw’Inyange – Intare Arena.
Abakoresha umuhanda baragirwa inama yo gukoresha indi mihanda.
Abava i Kabuga cyangwa mu ntara y’Iburasirazuba bashobora kunyura ku Musambi – inyuma ya parking ya Intare Arena – Mulindi – Gasogi – Musave – Special Economic Zone – Kwa Nayinzira – Kimironko – Controle technique – Nyabisindu – Gishushu – Mu Kabuga ka Nyarutarama – Utexrwa – Kinamba.
Undi muhanda uzaba ufunguye ku rujya n’uruza rw’ibinyabiziga ni uva ku Mulindi – Kanombe ugakomeza mu Kajagali – Nyarugunga Health Center -Busanza – Itunda/Rubirizi – Kabeza – Alpha Palace – Sonatubes – Rwandex – Kanogo – Kinamba.
Umuhanda wa Kinamba – Yamaha – Gereza – Onatracom nawo uzaba ufunguye.
Abakoresha umuhanda barasabwa kwihanganira izi mpinduka no kwirinda amakosa yateza umuvundo w’ibinyabiziga n’impanuka.
Abapolisi bazaba bari ku mihanda kugira ngo babayobore.
Ugize ikibazo wahamagara Polisi kuri 9003 (ku buntu) cyangwa kuri 0788311155 ugahabwa ubufasha.
Ushobora gukurikira amabwiriza ajyanye n’imikoreshereze y’imihanda muri iki gihe cya CHOGM unyuze ku rubuga rwa Polisi (Website), kuri Twitter (@Rwandapolice) na Facebook.