Chelsea FC isa nk’iyamaze kwemeranywa n’umutoza uzayitoza nayo mu minsi iri imbere

  • admin
  • 18/03/2016
  • Hashize 8 years

Ubusanzwe byari byitezwe, ku itariki ya 24 Werurwe ariho hagombaga gutangazwa ibijyanye na Chelsea n’umutoza Antonio Conte. Biravugwa ko byarangiye ahubwo Chelsea yo ikaba idashaka gukora ikosa nk’iryokozwe na Buyern Munich na Manchester City ryo gutangaza abatoza mbere.

Umutoza ufite Chelsea Fc by’agateganyo Guus Hidink , yamaze gutsembera iyi kipe avugako bidashoboka ko yagumana iyi kipe, Amasezerano ye agomba kurangirana ‘umwaka w’imikino ku rutonde rw’abahabwaga amahirwe harimo Pep Guardiola byararangiye kuko we yamaze gusinyira Manchester City undi kandi uri ku rutonde n’umutoza w’ikipe y’igihugu ya Chile gusa nawe yamaze kubivamo kubera ikibazo cy’icyongereza. Undi ni Diego Simeon wa Atletico Madrid ariko nawe nta mahirwe na make agihari. Usigaye ahabwa amahirwe ni Antonio Conte utoza ikipe y’igihugu ya’Ubutaliyani.Uyu aherutse no kubonana n’abahagarariye Chelsea n’ubwo ibyavuyemo byagizwe ubwiru. Icyagaragaye ni uko uyu Mutoza yanze kongera amasezerano mu ikipe y’igihugu dore ko ayo afite azarangirana na EURO 2016 izaba muri Kamena.
Antonio Conte ushobora kuba yakomezanya na Chelsea mu minsi iri imbere

Ngo mu gihe yaba yarangizanyije na Chelsea, umutoza Claudio Ranieri utoza Leicester City niwe wahabwa akazi ko gufata ikipe y’Ubutaliyani. Antonio aramutse aje yaba yiyongereye kuri benshi bashya bazagaragar muri shampiyona y’ubwongereza ummwaka utaha. Aba bayobawe na Pep Guardiola waasinyiye Man.City, Rafa Benitez wasinyiye Newcastle, ndetse n’undi ugomba gufata Manchester United.

Impinduka ziritezwe muri iyi kipe mugihe yaba ifashwe na Antonio nk’uko bigenda ahandi, Diego Costa yatangaje ko ntaho azajya n’ubwo uyu Conte yavuzeko yakubakira kuri ba rutahizamu babiri aribo Edson Cavanni na Na Mario Icardi wa Inter de Miran. Ikindi ni uko Zizedine Zidane utoza Real Madrid yatangaje ko yiteguye gutanga James Rodriguez muri Chelsea maze akabona Eden Hazard.


Yanditswe na Rukundo Xaver/Muhabura.rw

  • admin
  • 18/03/2016
  • Hashize 8 years