Celine Dion yatangaje ko n’ubwo akirwaye yizeye ko Imana izamukorera igitangaza

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/04/2024
  • Hashize 6 months
Image

Umuhanzi wakunzwe n’abatari bake kubera indirimbo ze ndetse n’ijwi ryihariye Celine Dion yatangaje ko nubwo akirwaye ariko yizeye ko Imana izamukorera igitangaza akongera gutaramira abakunzi be.Uyu muhanzi yabitangaje, ubwo yari mu kiganiro na Vogue France aboneraho no kuvuga ku burwayi bwe amaranye igihe, ari nabwo bwamuteye guhagarika umuziki kugira ngo yite ku buzima bwe.

Ubwo yagarukaga ku cyo atekereza ku gihe azongera kuririmbira, yavuze ko abyizeye ariko hakiri urugendo gusa yizeye ko Imana izamukorera igitangaza akongera gutaramira abakunzi be.

Ati: “Sindakira uburwayi, nkuko mbumaranye igihe, kandi nzanabuhorana, nizeye ko tuzabona igitangaza cy’Imana, hari uburyo bwo kuyivura mfatanyije n’abashashakatsi bifashisha siyansi bizakunda, kugeza ubu ngomba kwiga kubana nayo.

Yongeraho ati: “Ndimo gukora imyitozo ngororamubiri, ku mano, intoki, ndirimba ngo ngorore ijwi, n’ibindi bice by’umubiri wanjye, mu ntangiriro z’uburwayi nahoraga nicira imanza, kuki njye? byaje bite, n’iki naba narakoze cyaba cyarabiteye? Ese ni amakosa yanjye?, Nkwiye kwiga kubana nabyo nkahagarika guhora nicira imanza.

Celine Dion arwaye indwara yitwa Stiff-person syndrome cyangwa SPS, ni indwara idasanzwe yo mu bwonko, ifata sisitemu yo mu bwonko bwo hagati, zimwe mu ngaruka z’ubu burwayi, ni uko umuntu ubufite agorwa cyane no kuba ahari urusaku, ntagomba guhura n’imihangayiko (Stress), guhumeka bigoranye, gutambuka biba bimugora, rimwe na rimwe guhagarara biranga, hakaba n’igihe aguye nk’uko ubuvuzi bwa Johns Hopkins bubigaragaza.

Celline Dion avuga ko ari uburwayi amaranye igihe kirekire nubwo atari abizi, ku buryo ari ibintu bitamworohera.

Ati: “Ikibabaje ni uko ubu burwayi bugira ingaruka kuri gahunda zanjye zitandukanye z’umunsi, rimwe na rimwe kugenda n’amaguru bikaba ikibazo, nkaba ntakoresha ijwi ryanjye ngo mbe nariririmba nkuko nari mbimenyereye, ntibinyemerera, nkunda kuririmba ni nabyo nakoraga kenshi.”

Celine Dion avuga ko nubwo uburwayi bwe kubuvura bigoye ariko ku bufasha bw’umuryango we, inshuti n’abakunzi b’indirimbo ze bizagenda neza.

Ati: “Abantu barwaye ubu burwayi bakunze kutagira amahirwe ahagije yo kugira abaganga beza no kuvurwa neza, mfite ubwo buryo, kandi iyi ni impano. Ikirenze ibyo, mfite ibyiringiro muri njye, nzi ko nta kintu kizambuza gukira.

Agaruka ku bantu bari bamutegereje mu bitaramo bitandukanye byari biteganyijwe ko yabijyamo mbere y’uko arwara yavuze ko ataraheba, arimo gukora uko ashoboye ngo amere neza ijana ku ijana maze abahe ibyiza bakwiye.

Ati: “Ndifuza kuzanezeza abantu banjye ubwo nzaba ndi ku rubyiniro, sinjye uzarota hageze, ndimo gukora ibishoboka byose kugira ngo ngaruke ku rwego nkeneye kuba ndiho, kugira ngo mbashe gutanga ibyishimo biri ku rwego rwo hejuru mu bitaramo byanjye kuko ari byo mukwiye.”

Celline Dion yatangaje ko ahagaritse ibitaramo n’ingendo zishingiye ku muziki mu Kuboza 2022, avuga ko agiye gufata igihe cyo kwita ku buzima bwe, yivuze uburwayi yari amenye ko yarwaye.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/04/2024
  • Hashize 6 months