CECAFA Kagame Cup:APR FC yatsinze Green Eagles bituma iba ikipe ya mbere igeze muri ¼

  • admin
  • 08/07/2019
  • Hashize 5 years

Igitego kimwe rukumbi kitsinzwe na Green Eagles gihesheje intsinzi APR FC bituma inaba ikipe ya mbere igeze muri cya CECAFA Kagame Cup irishanwa riri kubera mu Rwanda.

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Mbere, watangiye APR FC iri hejuru, ariko abakinnyi bayo basatira izamu bananirwa kubyaza umusaruro uburyo bwabonetse.

Umutoza wa APR FC, Jimmy Mulisa yari yakoze impinduka imwe mu ikipe yabanjemo ku mukino wa Proline FC, aha amahirwe Byiringiro Lague mu mwanya wa Danny Usengimana .

Muri uyu mukino ikipeya APR FC yagize amahirwe make mu minota 10 ya mbere,kuko iba yabonye ibitego bibiri byabazwe aho imipira ibiri yagaruwe n’izamu, Byiringiro Lague amaze gucenga Michael Mwenya ubwo ateye umupira mu izamu ugarurwa n’izamu.Ni mu gihe kandi na Mutsinzi Ange nawe yagerageje gutera ishoti rikomeye ku mupira wari uvuye muri koruneri uhita usubizwa inyuma n’umutambiko w’izamu.

Byakomeje bigera nanone aho Byiringiro Lague yananiwe gukoza ikirenge ku mupira wahinduwe na Sugira Ernest imbere y’izamu mbere y’uko atera ishoti rikomeye ryakuwemo n’umunyezamu Sebastian Mwange wagoye cyane APR FC mu gice cya mbere.

Igice cya kabiri cyatangiye,nyuma y’iminota 10, umutoza Jimmy Mulisa wa APR FC yakoze impinduka, Danny Usengimana asimbura Sugira Ernest ndetse biza kumuhira nyuma y’iminota itanu gusa aho myugariro Bonface Sunzu yitsinze ku mupira wahinduwe na Fitina Omborenga .



Byabaye nk’ibiha APR FC imbaraga kuko muri iyo minota yakurikiye, Byiringiro Lague yahushije uburyo bwabazwe ku mupira wahinduwe na Danny Usengimana, arebana n’umunyezamu, ananirwa kuwushyira mu izamu.

Ubwo Byiringiro yaje gusimburwa na Mugunga Yves habura iminota irindwi ngo umukino urangire, na we ahusha uburyo bwo mu minota y’inyongera ku mupira yateye akamurura inyoni.

Gutsinda uyu mukino kuri APR FC byayihesheje kugira amanota atandatu mu mikino ibiri, ndetse iba ikipe ya mbere igeze muri ¼ cy’iri rushanwa.

Hari undi mukino wo muri iritsinda wari wabanje wahuje Proline FC yo muri Uganda na Heegan FC yo muri Somalia urangira ku ntsinzi ya Proline FC y’ibitego 2-0.

Biteganyijwe ko iri tsinda rya gatatu cyangwa C, rizagaruka mu kibuga ku wa Kane, aho Proline FC izahura na Green Eagles saa 13:00 mu gihe APR FC izahura na Heegan FC saa 15:30.

Abo umutoza wa Green Eagles, Aggrey Chiyangi yabanje mu mukibuga

Sebastian Mwange

Samson Mwanyepa (kapiteni)

Michael Mwenya

Bonface Sunzu

Gift Wamundila

Ceaser Haakulaba

Amit Shamende

Mukabanga Siambonde

Kennedy Musonda

Tapson Kaseba

Spencer Sautu


Abakinnyi 11 umutoza wa APR FC Jimmy Mulisa yabanje mu kibuga

Rwabugiri Umar

Manzi Thierry (kapiteni)

Omborenga Fitina

Imanishimwe Emmanuel

Mutsinzi Ange

Niyonzima Ally

Niyonzima Olivier ’Sefu’

Buteera Andrew

Manishimwe Djabel

Byiringiro Lague

Sugira Ernest


Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 08/07/2019
  • Hashize 5 years