CECAFA Kagame Cup: APR FC yatsinze El Merriekh Bentiu FC

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 13/07/2024
  • Hashize 2 months
Image

APR FC yatsinze El Merreikh Bentui yo muri Sudani y’Epfo igitego 1-0 mu mukino wa kabiri wo mu itsinda C, biyongerera amahirwe yo gukina 1/2 muri CECAFA Kagame Cup ikomeje kubera muri Tanzania.

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2024 kuri Azam Complex Chamazi.

Muri uyu mukino amakipe yombi yatangiye yigana ku kibuga kinyerera, nta kipe n’imwe ishaka guhita isatira kubera ko ikibuga cyanyereraga kubera imvura yaguye mbere y’umukino.

Ku munota wa 3 APR FC yaremye uburyo bwa mbere bwo gutsinda ku mupira Gilbert yazamukanye awuha Ramadhan, wawumusubije neza, awuhinduye Mbaoma ashyiraho umutwe ujya hanze.

Ikipe y’ingabo z’igihugu yakomeje gusatira ibona koruneri eshatu zikurikiranya ariko ba myugariro ba El Merriekh Bentiu FC  bakomeza guhagarara neza mu bwugarizi.

Ku munota wa 30 El Merriekh Bentiu FC yatangiye gukina nubwo bataremaga uburyo bugaragara imbere y’izamu rya APR FC.

Ku munota wa 44, APR FC yabuze amahirwe yo gufungura amazamu kuri coup franc nziza yatewe na Bosco Ruboneka, umupira usanga Ramadhan wenyine wawuteye ishoti rikomeye umunyezamu Juma arawuruka habura usongamo.

Igice cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa

Mu gice cya kabiri APR FC yakomeje gusatira harimo uburyo bwabonetse ku munota wa 47 ku ishoti rikomeye ryatewe na Ramadhan wagize umukino mwiza, usanga umunyezamu Juma awukozeho arawuruka, Mbaoma ashatse gusonga akorera ikosa uyu munyezamu.

Ku munota wa 53, APR FC yongeye kubona amahirwe imbere y’izamu kuri koruneri yatewe mu bwugarizi bwa El Merriekh Bentiu FC, umupira usanga Claude uwugaruye kwa Taddeo Lwanga ariko awuteye ujya hanze y’izamu.

Ku munota wa 68, Umutoza wa APR FC Darko Novic yakoze impinduka Taddeo Lwanga na Dushimimana Olivier Muzungu baha umwanya Mamadou Sy na Kwitonda Alain Bacca.

Nyuma y’umunota umwe gusa APR FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Mamadou Sy ku mupira we wa mbere.

Uyu mupira wahinduwe neza na Claude Niyomugabo usanze uyu rutahizamu ukomoka muri Mauritania, maze na we atsindisha umutwe umupira ujya mu nshundura.

Nyuma yo gutsindwa igitego El Merriekh Bentiu FC yatangiye guhanahana neza ishaka igitego cyo kwishyura ariko ba myugariro ba APR FC bakomeza guhagarara neza.

Ku munota wa 72, APR FC yashoboraga kubona igitego cya kabiri ku mupira wazamukanywe na Gilbert Byiringiro ku ruhande rw’iburyo ariko ateye umupira ujya hanze.

Ku munota wa 77, APR FC yongeye gusimbuza Victor Mbaoma ahaye umwanya Dauda Yussif Seidu.

Ku munota wa 82, APR FC yabonye amahirwe yo gutsinda igitego cya Kabiri ku mupira wazamukanywe na Bosco awugeza kwa Bacca wawuteye mu izamu ariko umuzami Juma akiza izamu rye.

Umukino warangiye APR FC itsinze El Merriekh Bentiu FC yo muri Sudani y’Epfo igitego 1-0 biyongerera amahirwe yo gukina 1/2 cy’iri rushanwa.

Kugeza ubu APR FC ni yo iyoboye itsinda n’amanota 6 ikurikiwe na Sports Club Villa n’amanota ane.

APR FC izagaruka mu kibuga ku wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024 ikina na Sport Club Villa yo muri Uganda mu mukino wa nyuma wo mu itsinda C saa sita z’amanywa za Kigali.

Undi mukino wabaye mbere muri iri tsinda Sport Club Villa yo muri Uganda yatsinze Singida black Stars yo muri Tanzania ibitego 3-1 ihita isezererwa muri iri rushanwa.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 13/07/2024
  • Hashize 2 months