CAR:Gen.Nyamvumba yasuye ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro[REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 16/10/2019
  • Hashize 5 years

Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Patrick Nyamvumba, yasuye ingabo z’u Rwanda, abapolisi n’abacungagereza b’u Rwanda bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye mu kugarura amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA) aho ibiganiro byabereye mu kigo cya Sotel M’Poko giherereye mu murwa mukuru wa Bangui.

Mu biganiro yaganiraga n’aba banyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu yabashimiye uburyo bakomeje gutanga umusanzu mu kugarura amahoro n’umutekano muri Repubulika ya Santarafurika,ababwira ko bagomba gufatanya kugira ngo intego yabajyanye muri iki gihugu yo kugarura amahoro igerweho..

Gen. Nyamvumba yashimye akazi gakorwa n’Abanyarwanda mu kugarura amahoro ndetse ashima imikoranire myiza irangwa hagati y’inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye mu kugarura amahoro muri iki gihugu.

Yagize ati: “Abaturage ba Santarafurika murindira umutekano ndetse n’ubuyobozi bw’Umuryango w’Abibumbye bashima akazi mukora kuko mugaragaza ubwitange.Ibi bituma muba ba ambasaderi beza b’u Rwanda.”

Yakomeje asaba aba basirikare, abapolisi ndetse n’abacungagereza b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Repubulika ya Santarafurika ko icyo basabwa ari ugukomeza icyo batangiye, basigasira ibyiza bagezeho, abagaragariza ko kugira ngo babigereho ari ugukomeza gukora kinyamwuga no kurangwa n’ikinyabupfura.

U Rwanda rufite umubare munini w’Abanyarwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu kugarura amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA) harimo ingabo z’u Rwanda, n’imitwe itatu ya Polisi y’u Rwanda buri mutwe ukaba ugizwe n’abapolisi 140.

U Rwanda rwatangiye kujya kubungabunga no kugarura amahoro muri Repubulika ya Santarafurika guhera muri 2014, akaba aribwo umutwe wa mbere wa Polisi wageze muri iki gihugu, aho hamaze koherezwa imitwe 13 ya Polisi igenda isimburana.





Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 16/10/2019
  • Hashize 5 years