Canada: Umunyarwanda yakatiwe burundu nyuma yo kwica umuntu amurashe.

  • admin
  • 23/10/2015
  • Hashize 9 years
Image

Iyamuremye, w’imyaka 26, ukomoka mu Rwanda ashinjwa kuba ku ya 13 Kanama 2012 yararashe umugabo witwa Dale Maloney, wari ufite imyaka 33.

Umucamanza Brian Burrows yanzuye ko Iyamuremye ahamwe n’icyaha kuko byagaragaye ko yari yiteguye ubwo bwicanyi hakiri kare, agakoresha imbunda ya masotera arasa umuntu udashobora kwitabara. Yagize ati” Iyamuremye yarashe Maloney ari kwiruka amuhunga. Yamurashe isasu rya mbere aragwa, arongera amurasa amasasu menshi yamaze kugera hasi.”

Polisi yahise ikorera iperereza aho Iyamuremye yarasiye Dale Maloney

Yongeye ati” Nta kintu na kimwe cyumvikana Iyamuremye yakwireguza kabone n’ubwo yaba yarakorewe amakosa akomeye.” Nk’uko Edmonton Journal ibitangaza, umucamanza Burrows yavuze ko abatangabuhamya babonye Iyamuremye arasa uwo mugabo bahahamutse kubera ukuntu yabikoranye ubugome. Tanya Marshall, wari umukunzi wa Dale Maloney yabwiye urukiko ko bari bari mu modoka batashye mu masaa kumi, ubwo abagabo babiri barimo na Iyamuremye baje bagatangira gutongana na Maloney.

Dale Maloney yishwe na Iyamuremye, ukomoka mu Rwanda Uwo mukobwa yavuze ko Maloney yarakaye agasohoka mu modoka (ya Jeep) akavanamo ishati ye nk’ugiye kurwana, ariko agahita yiruka kuko yari abonye Iyamuremye afashe imbunda. Iyamuremye yamwirukanseho amurasa mu mutwe undi agerageza gukwepa ariko birangira aguye, mbere yo kuraswaho urundi rufaya rw’amasasu. Urukiko rwasanze Iyamuremye afite ingingo nyoroshyacyaha y’uko akiri muto, yabonye nyina, nyirakuru na sekuru bicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umucamanza yavuze ko ashobora kuzarekurwa by’agateganyo ari uko byibuze amaze imyaka 17 muri gereza. Iyamuremye yavuze ko arajuririra igihano yahawe.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 23/10/2015
  • Hashize 9 years