Canada: Perezida Kagame yahishuriye abayobozi bakiri bato icyatumye RPA igera ku ntsinzi

  • admin
  • 12/02/2016
  • Hashize 9 years

Perezida Kagame ari mu ruzinduko muri Canada aho yakiriwe n’abayobozi b’ibigo bikomeye ku Isi bibumbiye mu ishyirahamwe Young Presidents Organization mu ruzinduko yagiriye muri Canada.

Mu kiganiro bagiranye ari kumwe na Romeo Dallaire wari uyoboye ingabo za Loni mu gihe cya Jenoside, Dallaire yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe n’ingabo ziyobowe n’umuntu ushoboye, kandi ko iyo idahagarikwa hari gupfa abandi basaga 400 000.

Perezida Kagame yasobanuye ko we n’ingabo yari ayoboye bari bashyize imbere kubohora abari mu kaga no kwibohora ubwabo. Ati” Twari dufite intego ihamye: Kurokora abari kwicwa cyangwa gupfa. Icyo nicyo byatumye tugera ku ntsinzi.”

YPO ni ihuriro ry’abakuru b’ibigo by’ubucuruzi bikomeye bakiri bato, igizwe n’abasaga 22 000 bo mu bihugu 125.ku isi hose.

Yanditswe na Editor1/Muhabura.rw

  • admin
  • 12/02/2016
  • Hashize 9 years