CAN 2019: Uganda yatsinze Kongo, ibona intsinzi ya mbere mu myaka 41 ishize

  • admin
  • 23/06/2019
  • Hashize 5 years

Uganda yaraye ibonye intsinzi ya mbere mu mikino y’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu (CAN) mu myaka 41 yari ishize, ubwo yatunguraga Repubulika ya Demokarasi ya Kongo mu mukino wo mu itsinda A muri iki gikombe kiri gukinirwa mu Misiri.

Patrick Kaddu, rutahizamu wa Uganda w’imyaka 23 y’amavuko, ni we wafunguye amazamu ku gitego cy’umutwe ku munota wa 14 w’umukino, ku mupira wari uvuye kuri koruneri.

Nuko hashize iminota itatu igice cya kabiri gitangiye, rutahizamu mugenzi we Emmanuel Okwi w’imyaka 26 y’amavuko, ashyiramo icya kabiri cya Uganda n’umutwe, ku mupira wari watewe ari uw’umuterekano.

Muri CAN yo mu mwaka wa 2017, Uganda yatsinzwe imikino yayo yose itatu yo mu matsinda, icyo gihe bukaba bwari bwo bwa mbere Uganda yongeye kwitabira iyi mikino kuva yarangiza ari iya kabiri muri CAN yo mu mwaka wa 1978.

Mu mukino ukurikiyeho, Uganda izakina na Zimbabwe ku wa gatatu, mu gihe Kongo yo izakina na Misiri nyuma yaho kuri uwo munsi.

JPEG - 54.5 kb
Rutahizamu Patrick Kaddu (usanzwe akinira ikipe ya Kampala Capital City Authority, KCCA) yatsinze igitego cye cya kabiri mu mikino irindwi amaze gukinira Uganda

Niyomugabo Albert Muhabura.rw

  • admin
  • 23/06/2019
  • Hashize 5 years