CAF: Perezida Dr Issa Hayatou arakekwa ho ruswa

  • admin
  • 06/01/2017
  • Hashize 7 years

Raporo ivuga ko Hayatou yahaye ubu burenganzira sosiyeye ya Lagardere mu myaka 12 uhereye mu 2017.

CAF yari yasinyanye amasezerano nk’aya na Lagardere muri Kamena 2015, hafi umwaka n’igice imbere y’uko amasezerano bari bafitanye agera ku musozo.

CAF yagiranye amasezerano na Lagardere muri 2008 kugera 2016. Ubu buyobozi bwo mu Misiri bwasabye CAF gufata ibyemezo byihuse bugendeye ku ngingo ya 20 igenga amarushanwa, bibaye ngombwa ko birimo gusesa amasezerano yabayeho hagati ya Hayatou na Lagardere bitewe n’uko igishobora kuva muri aya masezerano byagira ingaruka kuri Misiri.

Ubuyobozi bushinzwe gutegura amarushanwa mu Misiri bwashimangiye ko CAF irebwa cyane n’ingingo yo kurinda amarushanwa ndetse ko itegetswe kubishyira mu bikorwa bigendeye ku ngingo ya 2 y’ubwumvikane hagati ya Leta ya Misiri na CAF.

Ubu buyobozi bwizeza ko buzavugana n’abayobozi bose bireba mu gihugu kugira ngo bizere ko ishyirwa mu bikorwa by’imyazuro no gukuraho ibyangiritse ku bukungu bw’igihugu cya Misiri bitewe n’ibyo Hayatou yakoze.

Misiri ivuga kandi ko nubwo hari hamaze iminsi hari ibihuha bivuga ko CAF isa naho irimo kwimuka aho yakoreraga mu Misiri, atari byo kuko kugira ngo bishoboke 75% by’abanyamuryango (ibihugu 54) bagomba gutora bikabyemeza mu Nteko rusange nk’uko bigenwa n’ingingo ya 1 y’amatego ya CAF.

Ubu buyobozi bwagaragaje ko Hayatou yarenze ku ngingo ya 8 y’amategeko ya CAF, arebana no kurinda amarushanwa, agakoresha umwanya afite atanga uburenganzira bwo kwerekana amarushanwa y’umupira w’amaguru kuri Sosiyete ya Lagardere Sports yonyine idahatanye n’ayandi masosiyete.



Perezida wa CAF Dr Issa Hayatou arakekwa ho ruswa

Yanditswe na Ubwanditsi/ Muhabura.rw

  • admin
  • 06/01/2017
  • Hashize 7 years