Byinshi utaruzi kuri Vatican kwa Papa bitangaje

  • admin
  • 16/11/2018
  • Hashize 5 years

Vatican ni umugi uherereye mu wundi mugi wa Rome mu Butariyani ndetse ukaba n’icyicaro cya Kiliziya Gatolika ku isi na Leta yayo Vatican ikanagira n’umwihariko wo kuba igihugu gito mu isi ku buso butageze no ku kilometero kare kimwe.

Umugi ukaba n’igihugu cya Vatican ufite ubuso bungana na Hactares 44 ugaturwa n’abaturage bangana n’igihumbi gusa ukaba ndetse ari nacyo gituwe n’abaturage bake mu isi, uyu mugi igitangaje cyane kuri wo uko mbere y’uko ubukristo bugera i ROMA muri Italie aha ngo hari ahantu hadatuwe n’abantu na bake gusa haza gufatwa n’ubu kristo haba icyicaro cya Kiliziya Gatolika.

iyi ni imyihariko utigeze wumva ku mugi wa Vatican.

1.Nta mwene gihugu kavukire uba muri Vatican

Ntabwo bisaba kuvukira I Vatican kugirango ube umwenegihugu waho, bisaba gusa kuba uhakora byonyine kuko ubwenegihugu ntibutangwa na Kavukire ahubwo buhabwa abakorera muri uwo mugi Papa atuyemo (nk’abakaridinari n’abashizwe kurinda Papa),muriki gihugu iyo utakaje ukazi bijyanira rimwe n’ubwenegihugu.

2.Iki nicyo gihugu kinywebwamo inzoga nyinshi ku isi

Ikigo wine institute giherutse gutangaza ko Umugi wa Vatican uza imbere mu bihugu binywerwamo inzoga ku isi kuko umuntu waho anywa litilo 54.26 ku mwaka,gusa hari impamvu z’ibi kuko ngo ni ukubera divayi ikoreshwa mu gutura igitambo cy’Ukaristiya.

3.Aha ntabwo ariho Papa yahoze atuye

Mbere y’uko Vatican iba umugi PAPA yari atuye hafi n’umugi wa Rome kuko mu mwaka w’ 1309 kugeza mu 1377 aba Papa barindwi babaye kandi bayoborera I Avignon mu Bufaransa.

4.Abarinzi ba Papa bose ni abanya Swisse

Ibi byashyizweho na Papa Jilius wa 2 mu mwaka wa 1506 ko aba Swiss aribo bagomba kurinda Papa kandi kugirango ube umurinzi wa Papa bisaba kuba uri umu Catholic utarashatse ukaba uri igitsina gabo kandi ufite hagati y’imyaka 19 na 30 kandi ukaba waraherewe ubumenyi bw’ibanze mu gisirikare cya Swisse

JPEG - 40.7 kb
Iki nicyo gihugu kinywebwamo inzoga nyinshi ku isi

Niyomugabo Albert /MUHABURA.RW

  • admin
  • 16/11/2018
  • Hashize 5 years