Byinshi kuri Musenyeri Perraudin wareze Perezida Kayibanda akanamufasha kujya ku butegetsi yanapfa akanamushyingura
Ahagana saa kumi za mu gitondo zo ku itariki ya 15 Ukuboza 1976, nibwo Grégoire Kayibanda yashizemo umwuka ari kumwe n’umwana we w’imfura witwa Kayibanda Pie.
Yaguye mu rugo rwe rw’i Kavumu, ubu ni Murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga hafi y’icyicaro cya Diyoseze ya Kabgayi.
Amakuru y’urupfu rwa Kayibanda yabanje kugirwa ibanga rikomeye kuko Abanyarwanda batahise bayamenyeshwa. Yamenywe bwa mbere n’ abihaye Imana b’i Kabgayi, bayahererekanya hagati yabo mu ibanga rikomeye.
Misa yo kumuherekeza bwa nyuma yayobowe na Musenyeri André Perraudin afatanyije n’abandi bapadiri. Abahagarariye Leta ya Habyarimana bitabiriye umuhango wo kumushyingura bajijisha kuko aribo bari bamwishe.
Kayibanda yitabye Imana afite imyaka 52 nyuma yo guhirikwa ku butegetsi agafungwa.
Kayibanda yakatiwe igihano cy’urupfu n’Urukiko rwa Gisirikare ari kumwe n’abandi banyepolitiki barindwi. Nyuma y’ukwezi kumwe akatiwe Perezida Habyarimana yamugabanyirije igihano, kigirwa icy’igifungo cya burundu.
Kuva tariki 11 Nzeri 1974 yafungiwe mu rugo rwe ari kumwe n’umuryango. Nyuma y’amezi abiri, umugore we witwa Verediane yitabye Imana kubera ubuzima bubi barimo.
Kiliziya Gatolika by’umwihariko Musenyeri Perraudin, yagize uruhare runini mu kumutegura kugirango azafate ubutegetsi akuyeho ingoma ya cyami. Ni nawe waje kumushyingura akoresheje imbaraga za Kiliziya.
Nyuma yo kwiga mu iseminari nkuru n’ishuri rikuru ry’uburezi, Gregoire Kayibanda yahawe akazi gatandukanye muri Kiliziya Gatolika, karimo ak’ubugenzuzi bw’amashuri ya Kiliziya n’umuyobozi wa Legion Marie.
Yabaye kandi umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru “L’ami” cyashinzwe na Padiri Pierre Boutry ndetse n’ikinyamakuru cya Kiliziya cyitwa Kinyamateka, cyari ikinyamakuru kimwe rukumbi mu gihugu cyandikwa mu Kinyarwanda.
Yakoresheje urwo rubuga mu gutambutsa ibitekerezo bye bya politiki ntacyo yikanga.
Inyandiko “Manifeste des Bahutus” yari ifite ubuhe butumwa
Kuwa 20 Werurwe 1957, abanyabwenge icyenda barimo Kayibanda na Niyonzima bakoranaga muri Kinyamateka na Calliope Mulindahabi wakoraga mu bunyamabanga bwa Diyoseze ya Kabgayi akaba n’umuyobozi w’imiryango ya Kiliziya Gatolika, banditse ibaruwa mu Gifaransa bise “Note sur l’aspect social du problème racial au Rwanda”.
Mu Kinyarwanda ni “Inyandiko ku kibazo cy’amoko mu Rwanda”. Yaje guhabwa akabyiniriro ka “Mafeste des Bahutus”.
Iyi baruwa yanashyikirijwe Inama nkuru y’igihugu (Conseil Superieur du Pays), basaba ko mu gihugu haba impinduka mu buyobozi, ubukungu n’imibereho myiza.
Iyi baruwa yari yubakiwe ku ndorerwamo y’amoko y’Abatutsi n’Abahutu yashyizweho n’Abakoloni bakigera mu Rwanda. Yagaragazaga ko Abatutsi bikubiye ubutegetsi n’ubukungu bw’igihugu, mu gihe Abahutu ari abacakara babo.
Baranditse bati “Ikibazo kiri mu kwikubira ubutegetsi kw’Abatutsi. Urebye uko inzego zubatse, ukwikubira ubutegetsi kw’Abatutsi bihinduka ukwikubira ubukungu mu gihe Abahutu bagomba kuba abakozi babo.”
Iyo nyandiko yari yuzuye urwango yakomeje igira iti “Abakoloni b’Abatutsi ni babi cyane kurusha Abakoloni b’abazungu.
Hataraza Abakoloni b’Abanyaburayi, Abahutu bagombaga kuba abacakara b’Abatutsi. Tugomba rero guhitamo hagati y’ibibi bibiri, tugahitamo Ubukoloni bw’Abanyaburayi bugamije iterambere kandi bwiza, ugereranyije no kuba munsi y’Abatutsi.”
“Manifeste des Bahutus” yasabaga kandi ko hakurwaho imirimo y’uburetwa nk’ubuhake na shiku ndetse abaturage bakagira uburenganzira bw’ubutaka, kugira ngo abaturage bo hasi na bo babashe gutunga ubutaka bwabo, biteze imbere binyuze mu buhinzi.
Iyi baruwa ifatwa nk’imbarutso yo kubiba amacakubiri ashingiye ku moko mu Rwanda , kuko ni ho Abanyapolitiki batangiye gushinga amashyaka ashingiye ku moko.
Kayibanda yabimburiye abandi ashinga Parmehutu na Joseph Gitera ashinga APROSOMA , Abanyarwanda batangira kuyayoboka.
Abihaye Imana bera ( Pere Blancs) barangajwe imbere na Musenyeri Perraudin, bafashije abo banyabwenge b’Abahutu kwandika iyo baruwa.
Ibi bishimangirwa n’ibaruwa umwami yandikiye Guverineri wa Rwanda-Urundi, nyuma gato y’iyo baruwa yiswe “Manifeste des Bahutus.”
Yagize ati “Banyarwanda aba bantu nibo bagambanira u Rwanda, aba nibo byitso bishaka guhera mu buja bw’Ababiligi. Ibi byose babikorera i Kabgayi bayobowe na Perraudin”.
Mu mpera z’Ugushyingo 2016, Kiliziya Gatoliki y’u Rwanda yasabiye imbabazi abakirisitu n’abihaye Imana ku giti cyabo bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yanga kuzisaba mu izina rya kiliziya.
Iki gikorwa Leta y’u Rwanda yagaragaje ko kidahagije, ikurikije uruhare rwa kiliziya mu byabaye mu Rwanda.
Abanyarwanda bibaza ukuntu Papa asaba imbabazi ku makosa yoroshye yabaye mu bindi bihugu nka Australie, America na Ireland, ariko ntibikorwe kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Muri ibyo bihugu bindi, Umushumba wa Kiliziya ariwe Papa niwe wasabye imbabazi mu izina rya Kiliziya, byagera ku Rwanda, kiriziya yo mu Rwanda akaba ariyo ibikora isabira imbabazi abantu ku giti cyabo gusa.
Musenyeri Perraudin yareze Kayibanda amufasha kujya ku butegetsi anapfuye aramushyingura
Intangiriro y’ubuzima bwa politiki
Kiliziya yakomeje kubaka ubushobozi bwa Kayibanda. Nyuma yo kuba umwanditsi muri “Kinyamateka”, Kayibanda wari igikomerezwa muri Kiliziya, yahawe amahirwe yo kujya mu mahugurwa y’Umwaka umwe mu itangazamakuru mu gihugu cy’UBubiligi.
Aya mahirwe yayahawe na Musenyeri Andre Perraudin, wayoboraga icyo gihe Diyoseze ya Kabgayi.
Agarutse mu Rwanda yazanye ibitekerezo bishya byo gushinga ishyaka rya politiki.
Yifashishije abayobozi bo muri MSH n’abo muri Legion Marie yari abereye umuyobozi bari mu gihugu cyose, tariki 26 Nzeri 1959 abarwanashyaka bava mu bice bitandukanye , bashinze ishyaka rya PARMEHUTU (Parmi les Hutus).
Kayibanda yakomeje urugendo rwe rwo gushaka uko yagera ku butegetsi akoresheje uburyo bwose.
Tariki ya 06 Kanama 1960 mu nama yabereye mu Ruhengeri, Parmehutu yahinduye izina iba MDR-Parmehutu, bahita bamagana ku mugaragaro ubuyobozi bushingiye ku bwami, bavuga ko ishyaka ryabo rishaka Repubulika.
Mu matora y’amakomini yabaye hagati ya 26 Kanama na Nyakanga 1960 umwami atakiri mu Rwanda, yegukanywe na MDR-Parmehutu.
Kayibanda yagizwe Minisitiri w’Intebe na we ashyiramo guverinoma y’inzibacyuho yari igizwe n’abantu 21, barimo Ababiligi umunani bagombaga kubafasha gutegura neza inzira yo kubona ubwigenge.
Kayibanda wayoboraga MDR-Parmehutu yatumije inama tariki 28 Mutarama 1961 y’abarwanashyaka ba MDR batowe mu makomini mu gihugu cyose. Iyi nama yateraniye i Gitarama, mu myanzuro bemeza ko hakuweho ubwami, igihugu kigiye kugendera ku mahame ya Repubulika.
Ibi byateje impagarara mu banyapolitiki bemeza ko hakorwa amatora yiswe “Kamparampaka”, aho Abanyarwanda bagombaga gutora niba bashaka gukomeza kuyoborwa n’umwami, cyangwa se bashaka kuyoborwa na Perezida.
Ayo matora yakozwe Umwami Kigeli V Ndahindurwa ari mu buhungiro, hemezwa ko ubwami buvuyeho, hahita hajyaho inzibacyuho iyoborwa na Mbonyumutwa Dominique ari Perezida.
Nyuma y’inzibacyuho Kayibanda yatowe n’inteko Ishinga Amategeko ku majwi 34 kuri 44 mu matora yabaye kuwa 26 Ukwakira 1961, atangira imirimo y’umukuru w’igihugu.
Kayibanda yakunze kwiyegereza abazungu mu mitegekere ye
Abatutsi barishwe ku buyobozi bwa Kayibanda
Kayibanda agera ku butegetsi mu mpera z’umwaka wa 1960, yashyizeho abayobozi bakuru b’igihugu hafi ya bose bavaga mu cyahoze ari Gitarama, bake bakomoka muri Butare, Gikongoro, Kibuye na Kibungo.
Ubuyobozi bukuru bw’ingabo icyo gihe, bwari ubw’abakomokaga mu cyahoze ari Ruhengeri na Gisenyi , muri bo harimo Juvenal Habyarimana wabaye umugaba w’Ingabo na Minisitiri w’Ingabo, Col. Aloys Nsekarije, Col. Alex Kanyarengwe n’abandi.
Abarokotse ubwicanyi bwo muri 1959 kugeza muri 1961 bahungiye i Burundi, Zaire (Repubulika iharanira Demokrasi ya Congo), Tanzaniya na Uganda barisunganyije batangiye kugaba ibitero byiswe iby’inyenzi, ingabo za Habyarimana zikabisubizayo kugeza mu 1968.
Mu ijambo ryagarukaga ku bitero by’inyenzi ryo kuwa 29 Werurwe 1964, Kayibanda yagejeje ku Banyarwanda, yigambye ko hari Abatutsi bishwe muri Nyamata na Gikongoro nyuma y’uko Inyenzi zihagabye ibitero.
Yagize ati “Mwabonye ibyabaye mu minsi ishize byatewe n’imyitwarire mibi y’Impunzi z’Inyenzi . Abatutsi b’i Nyamata hari icyo babiziho n’Abafundu barabyiboneye.”
Ubutegetsi bwa Kayibanda bwakanguriye Abahutu kwica Abatutsi mu cyahoze ari Gikongoro kuva tariki 23 Ukuboza 1963, nyuma y’uko Inyenzi zigabye igitero muri ako gace. Ababarirwa hagati y’ibihumbi 25 na 35 bahaburiye ubuzima.
Inyenzi zari hagati ya 200 na 300 zagabye igitero mu kigo cya Gisirikare cya Gako mu Bugesera, bageze i Bugesera babona abantu benshi babashyigikira bakomeza berekeza i Kigali.
Mu gihe baburaga ibirometero 20 ngo bakandagire i Kigali, bahuye n’ ingabo zirinda Perezida ziyobowe n’Ababiligi, zirabarasa hagwa abantu batagira ingano.
Ibyo byakurikiwe no kwirara mu Batutsi benshi b’i Nyamata, baricwa nubwo umubare wabo utazwi neza kugeza ubu.
Kayibanda yagize ati “Iyo Abatutsi babasha gufata Kigali, nta Muhutu n’umwe wari gusigara uretse abari kwemera imirimo y’ubuhake yikubye inshuro 10.”
Kayibanda yavuze ko yari gutsemba uwitwa umututsi wese iyo baramuka bafashe umujyi wa Kigali icyo gihe.
Ati “ Gufata Kigali bakoresheje imbaraga ryaba ari iherezo ry’ubwoko bw’Abatutsi ari byo Jenoside.”
Kuba Inyenzi zaragabaga ibitero zivuye i Burundi byazamuye umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.
Kayibanda yitwaje ibibazo by’imvururu z’u Burundi atangaza yeruye intambara ku butegetsi bwa Micombero, yashinjaga kwica Abahutu bo muri icyo gihugu.
Mu ntangiriro yo mu myaka yo 1970 yatangiye kwikanga ko abasirikare bakuru bava mu Majyaruguru bashobora kumuhirika, maze atangira gahunda ngari yo kubikiza.
Nibwo yakuye mu ngabo Col. Alex Kanyarengwe na Aloys Nsekalije abashinga uruganda rw’icyayi rwa Shagasha n’Ishuri rya Nyundo.
Icyemezo kitashimishije agatsiko k’abasirikare bakuru kari gahuriwemo na Habyarimana.
Indunduro yabaye tariki 5 Nyakanga 1973 mu muhango wo kwizihiza ubwigenge, aho umunyamakuru witwa Theophile Ribanje wa Radio Rwanda yambuye insakazamajwi Perezida, arangije ati “Vaho turakurambiwe” ibirori byahitaga kuri radiyo y’igihugu bivaho ubwo.
Abakurikiranira hafi Politiki bemeza ko icyo gikorwa cyabaye Abanyarwanda benshi bakurikiye ijambo rya Perezida, cyari ikimenyetso gica amarenga ko Kayibanda ari mu marembera.
Nyuma y’iminsi mike, tariki 10 Nyakanga 1973 abasirikare bakuru biswe “ Neuf camarades de la revolution” bayobowe na Habyarimana bahiritse Kayibanda.
Yatawe muri yombi ndetse n’abagize guverinoma ye barafungwa afungirwa mu nzu yari muri Rwerere mu cyahoze ari Ruhungeri.
Kayibanda yaje kuvanwa aho nyuma afungirwa iwe i Kavumu ari naho yaguye. Habyarimana yafunze kandi abayobozi bakuru 55 bakoranye na Kayibanda bivugwa ko bishwe urwagashinyagiro muri gereza.
Ubutegetsi bwa Habyarimana bwaje gutanga impozamarira ku miryango yabuze ababo, buri muryango ngo ugenerwa miliyoni imwe n’ibihumbi 100 kuri buri mwana.
Bamwe mu bayobozi ba MDR Parmehutu bayoboranaga na Kayibanda