Byinshi kuri Kaporali Iradukunda Sandrine utwara imodoka y’intambara

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 19/10/2024
  • Hashize 3 days
Image

Koporali Iradukunda Sandrine umaze imyaka 10 mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), ni umwe mu basirikare boherejwe mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (UNMISS), aho atwara imwe mu modoka z’intambara. 

Buri mwaka ibihumbi by’Ingabo z’u Rwanda (RDF) zoherezwa mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (Loni) bwo kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

Kaporali  Iradukunda Sandrine ni umwe muri izo ngabo za RDF, akaba akora ubwo butumwa bwa Loni mu gihugu cya Sudani y’Epfo.

Kaporali Iradukunda w’Imyaka 30 y’amavuko  yagarutse byimbutse ku buzima abayeho mu butumwa bwo kubungabunga kubungabunga amahoro n’ubwa gisirikare muri rusange. 

Ni umwe mu basirikare bake b’igitsina gore bakora ibikorwa byo gutwara ibimodoka by’intambara (APC), aho atwara imodoka ya gisirikare yagenewe gutwara abakozi n’ibikoresho mu Turere tw’imirwano.

Kaporali Iradukunda atangaza ko buri munsi abyuka saa kumi n’igice za mugitondo, agakora imyitozo ngoraramubiri, hanyuma agategura akazi.

Umunsi we w’akazi utangira saa moya za mugitondo akakarangiza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Kaporali Iradukunda avuga ko akunda siporo no gusoma ibitabo mu rwego rwo  kwiyungura ubumenyi.

Uwo musirikare w’u Rwanda avuga ko nubwo ari umugore nta mbogamizi zidasanzwe bimutera kuko akazi akora yaba umugabo cyangwa umugore bimusaba ubwitange no kwigirira icyizere kandi agahora yiga.

Yagize ati: “Ntabwo nitwaza ko ndi uw’igitsina gore kugira ngo ngire ibyo ngenerwa.

 Nishimira akazi nkora kandi mba numva kanyoroheye.”

Kaporali Iradukunda agira inama urubyiruko by’umwihariko ab’abakobwa zo kumva ko ari ingirakamaro gutanga umusanzu mu iterambere ry’Igihugu, kandi bagakora mu buryo bubateza imbere bafatanyije na basaza babo.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 19/10/2024
  • Hashize 3 days